Apostle Paul Gitwaza yavuze ku kaga yigeze guhura nako, anahishura ibyo Imana ivuga kuri Afrika.
Ni amakuru yavuze ku rugendo rushyaririye ya nyuzemo mu myaka 25 ishize atangije itorero rya Zion Temple Celebration Centre.
Uyu mushumba mukuru w’umuryango Authentic Word ministries ukomokaho amatorero ya Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apostle Paul Gitwaza, yagaragaje ko ahazaza ha Afrika ari heza ndetse ko iterambere rya ho riri mu biganza by’Imana.
Ibi akaba yabitangaje ubwo kuri iki Cyumweru tariki ya 04/08/2024, yatangizaga igiterane ‘Afrika Haguruka,’ aho gikozwe ku nshuro ya 25 ari nako iri torero ryizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe.
Iki giterane cyaberaga ku musozi wa Giheka, mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Ni igiterane cyabanjirijwe n’ibirori biri mu ndirimbo zo guhimbaza Imana za Asaph Music international, imbyino gakondo z’Abanyarwanda ndetse n’ingoma zo mu Burundi zikunze gususurutsa abatari bake.
Kikaba kandi cyaritabiriwe n’abakristu b’iri torero n’abandi bo mu yandi matorero ndetse n’abashumba baturuka hirya no hino ku Isi.
Muri iki giterane Dr Apostle Paul Gitwaza yavuze ko urugendo rw’imyaka 25 rwari rushaririye kandi ko rutari rworoshye ariko ko Imana yo mu ijuru ya murwaniriye ndetse kandi ikaba ari yo kwizerwa iteka ryose.
Ati: “Mu myaka 25 ishize dufite ibintu byinshi twanyuzemo, byatumye duhamya ko Uwiteka akomeye kandi ari uwo gushimwa cyane. Gukomera kwe ntabwo kurondoreka kandi tuzavuga ibyo yakoreye muri Zion Temple.”
Yakomeje agira ati: “Imana yatubereye iyo kwizerwa ibihe byose.”
Yaboneyeho kubwira Abanyarwanda ko Imana yamutumye mu Rwanda kuvuga ubutumwa avuye muri Kenya, afite imyaka 24.
Avuga ko icyo gihe ngo nta muntu yari azi ndetse cyari igihe kigoye kuko u Rwanda rwari rumaze igihe ruvuye mu mateka mabi ya genocide yakorewe Abatutsi gusa akurikira ijwi rimubwira ngo ajye mu Rwanda.
Yanavuze kandi ko muri uru rugendo rw’imyaka 25 ashinze ZT yahuye n’ibica ntege byinshi.
Ati: “Twarasebejwe cyane, byumwihariko njye naratutswe, naciwe intege, naragambaniwe, n’ibindi byinshi ariko mwaransengeye, mwaranshigikiye n’umuryango wanjye, mubera maso uyu murimo, dukomeza iyi ntumbero dufite uyu munsi tudacogora.”
Dr Paul Gitwaza yashimiye abo batangiranye umurimo n’abandi baje nyuma bagafatanya kubaka itorero.
Ati: “Mu kaga gakomeye twanyuzemo, mwakomeje kutubera maso muri uyu murimo. Hari n’abandi baje nyuma y’iyi myaka ngo dufatanye . Yewe hari n’abavutse nyuma ndabashimiye.
Yavuze no kuhazaza ha Afrika.
Ati: “Twamenye ko Imana ifite umugambi abahungu n’abakobwa ba Afrika batuye kuri uyu mugabane. Abanyafrika baba muri diaspora, n’abajyanywe mu mahanga. Afrika Haguruka yabaye umwanya wo kwibutsa Abanyafrika ko ubukene bwa karande atari Isezerano kandi ko gutera imbere kwacu kutazava mu mahanga. Gutera imbere kwa Afrika kuzava ku Mana kuko turi abana bayo.”
Iri torero rya Zion Temple Celebration Centre ryatangiye tariki ya 11/08/1999, ritangijwe na Apostle Paul Gitwaza.
Ni mu gihe nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 aribwo hatangiye igiterane Africa Haguruka cyatangiye, nyuma y’ikindi cyabaga kigamije komora ibikomere no kunga Abanyarwanda kitwa “Heal our Nation.”
MCN.