• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, March 5, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Aramukiye mu misozi miremire y’i Mulenge.

minebwenews by minebwenews
August 7, 2025
in Conflict & Security
0
Umurundi yishe umugore we n’abandi bari kumwe mu nzu.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Aramukiye mu misozi miremire y’i Mulenge.

You might also like

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo

Nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo zigabye ibitero mu duce dutandukanye dutuwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo ku munsi w’ejo ku wa gatatu, uyu munsi na ho zazindutse zitera ibisasu mu Mikenke muri teritware ya Mwenga.

Bikubiye mu butumwa twakiriye kuri Minembwe Capital News, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2025.

Aho ubwo butumwa bugira buti: “Umwanzi kandi azindutse atera ibisasu mu nkengero za centre ya Mikenke. Ari gukoresha Twelve na ma kompola, ndetse na Mashin Gun.”

Burongera buti: “Turi ku bareba. Ntibaradivasinga baracyariko barasira mu ntera ndende.”

Ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko impande zombi zamaze gucakirana, Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za RDC, ariko aya sukuri, nk’uko tubikesha bamwe mu baherereye muri ibyo bice.

Ati: “Twirwaneho ntirasubiza, iratuje. Ariko umwanya uwo ari wo wose bohura.”

Nanone kandi ubundi butumwa twahawe ku mugoroba w’ahar’ejo nyuma y’imirwano yahiriwe, buvuga ko uruhande rwa Leta nubwo arirwo rwagabye ibi bitero rwaruhuriyemo n’akaga, kandi ko ubwo bahungaga bahunze bikoreye ibipoyo byinshi.

Bugira buti: “Ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo barakubiswe basubizwa inyuma mu marembo yose banyuzemo batera. Kandi mu guhunga bahunze bikoreye n’ibipoyo byinshi. Amakuru yizewe tuzi nuko batakaje abantu babarirwa mu mirongo, naho inkomeri zabo ni 113.”

Irembo rya Rugezi muri teritware ya Fizi, amakuru nk’uko akomeza avuga imirwano yabereye i Muchikachika, ku w’Ihene no kuri Nyakirango.

Mu gihe mu Mikenke ho muri teritware ya Mwenga bahateye baturutse mu Marunde no mu Rwitsankuku. Imirwano ikaba yarabereye ku Bilalombiri no mu Makaina.

Umwe uherereye yo yagize ati: “Haje igitero gikomeye giturutse mu Marunde no mu Rwitsankuku, ariko Twirwaneho yagisubije iyo cyaje giturutse.”

Uyu yanababwiye Minembwe Capital News ko amakuru avuga ko Ingabo za RDC zaraye hafi ya Mikenke ari ibinyoma, ngo kuko zarakubiswe zigizwa inyuma cyane. Gusa avuga ko aho bari babateye hari hafi no kubitaro bya Mikenke hatari kure n’ahari inkambi yabakuwe mubyabo. Ubwo bivuze ko batari kure na centre.

Nubwo kandi imbunda zizindutse zirasirwa ku Bilalombiri n’ahandi hafi ya Mikenke, ariko mu bice bya Minembwe na Rugezi kugeza ubu bari bakiri amahoro, usibye ko ibyahariya bihinduka umwanya uwo ari wo wose.

Tags: AmasasuIhuriro ry'Ingabo za RDCMikenkeMinembwe
Share34Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, aravuga...

Read moreDetails

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO Umunyamerika James Swan yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, buzwi nka MONUSCO, asimbuye...

Read moreDetails

AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo

AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo Amakuru aturuka mu gace ka Kimuka, kari muri Groupement ya Kabunambo, muri Teritwari ya...

Read moreDetails

Imirwano Ikomeye Yadutse i Mwenga muri Kivu y’Epfo: AFC/M23 Ihanganye n’Ihuriro rya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Igitero Kiyobowe na Omari Cyasubijwe Inyuma na MRDP–Twirwaneho mu Mirwano Ikaze ku Ndondo

Imirwano Ikomeye Yadutse i Mwenga muri Kivu y’Epfo: AFC/M23 Ihanganye n’Ihuriro rya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya...

Read moreDetails

Abanyamulenge Batuye Minembwe Bahaye Ubutumwa Abari mu Mahanga Mu Gihe Intambara Ikomeje

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo

Abanyamulenge Batuye Minembwe Bahaye Ubutumwa Abari mu Mahanga Mu Gihe Intambara Ikomeje Abaturage b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe, kari mu misozi miremire y'i...

Read moreDetails
Next Post
U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?