Avugwa i Bukavu y’imirwano hagati ya m23 na Wazalendo.
Mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Wazalendo bahagabye igitero, ariko nticyahamaze n’iminota itanu, kuko ingabo za m23 zirinze uwo mujyi zahise zibakubita.
Ni mu masaha y’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 03/03/2025.
Amakuru ava aha i Bukavu ahabereye icyo gitero avuga ko cyagabwe neza ahitwa i Karhale muri komine ya Kadutu.
Uku kurasana hagati ya m23 na Wazalendo bari bagabye kiriya gitero, kwasojwe nuko Wazalendo bayabangiye ingata, aho bahungiye mu misozi ikikije i Bukavu aho n’ubundi bari bamaze iminsi bihishe.
Bivugwa ko aba Wazalendo bagabye iki gitero baribagamije kwica, gusahura no gutera ubwoba abashyigikira m23 ikomeje kujugumisha ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Aya makuru ahamya ko iryo hangana ryamaze akanya gato, kuko m23 yabakubise barahunga.
Ni amakuru avuga kandi ko Wazalendo basigariye kugukora ibitero by’iterabwoba. Kimwecyo, m23 irinze uyu mujyi wa Bukavu ntacyo iratangaza kuri ibyo bitero byagabwe kubaturage bayo.
Ibyo byabaye i Bukavu mu gihe no mu Bibogobogo, Mikenke na Minembwe, ihuriro ry’ingabo za Congo, ririmo ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo ryahagabye ibitero.
Ahanini iri huriro rigaba ibitero ku Banyamulenge rigamije kubangaza, kubica no kubasenyera. Byanarangiye n’ubundi ribatwikiye amazu.
Amazu yatwitswe aherereye Muri ibyo bice byagabwemo ibitero.