• About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, November 4, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Avugwa ku ngabo za mahanga zigiye kurwanya m23.

minebwenews by minebwenews
March 28, 2025
in Regional Politics
0
Avugwa ku ngabo za mahanga zigiye kurwanya m23.
144
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Avugwa ku ngabo za mahanga zigiye kurwanya m23.

Hari amakuru avuga ko Ingabo z’u Bubiligi, iz’u Burundi n’iza leta y’i Kinshasa ko zamaze kwihuza murwego rwo kugira ngo zigiwize imbaraga zigabe ibitero ku barwanyi bo mu mutwe wa m23 mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa mu cyumweru gishize, aho hari indege nyinshi za gisirikare zavuye i Buruseri mu Bubiligi zerekeza i Bujumbura, izindi zija i Kinshasa.

Aya makuru yavugaga ko izo ndege zimwe zari zitwaye ibikoresho bya gisirikare izindi zitwaye abasirikare.

Tariki ya 21 z’uku kwezi turimo, indege ya Falcon 8x y’Ingabo zirwanira mu kirere cy’u Bubiligi yahagurutse mu birindiro bya gisirikare bya Melsbroec mu Bubiligi yerekeza i Bujumbura hamwe n’abakozi batatu. Abayobozi bashinzwe iby’indege mu Burundi bakoze iyo bwabaga kugira ngo bahishe ayo makuru, ariko biranga bija hanze.

Amakuru akomeza avuga ko iyo ndege yasubiye mu Bubiligi bukeye bwaho, isubiranayo n’intumwa z’u Burundi zigizwe n’abasirikare umunani. Kugeza ubu ntiharamenyekana ubutumwa bw’izi ntumwa, ariko amakuru yo kuruhande avuga ko ntakindi kigamijwe usibye kurwanya m23.

Mbere yuko iyo ndege igwa i Bujumbura, indege y’Ingabo zirwanira mu kirere z’u Bubiligi yari yituye i Kinshasa, hanyuma yerekeza i Kindu mu ntara ya Manyema, ahoherejwe Ingabo z’Ababiligi zirenga 500 zoherejwe hamwe n’indege zitagira abapilote n’ibifaru kugira ngo zifashe Ingabo za Congo kurwanya m23.

I Bujumbura bivugwa ko haheruka kwitura i ndege ya Boing yahaguye iturutse i Kinshasa, aho bivugwa ko yaririmo utudege tutagira abapilote, kubera ko igisirikare cy’u Burundi nta drone gisigaranye, nyuma y’aho m23 ihanuye zibiri yari gira zonyine.

Indi ndege iheruka kuva i Kinshasa yerekeza i Bujumbura. Intumwa za Congo yari itwaye ntizigeze zimenyekana, ariko tariki ya 25/03/2025, perezida Evariste Ndayishimiye akoresheje x yatangaje ko yakiriye Thérèse Kayikwamba Wagner minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, kandi ko yaje ari intumwa ya perezida Felix Tshisekedi.

Muri ubwo butumwa nk’uko bivugwa, perezida Felix Tshisekedi yifuza gushimangira no kwagura umubano mwiza w’ibihugu byombi hagati ya RDC n’u Burundi.

Aya makuru kandi avuga ko vuba aha, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aheruka kohereza abasirikare benshi i Uvira barimo Ingabo n’Imbonerakure. Aba akaba yarabohereje mu rwego rwo kugira ngo iki gice gihana umupaka n’u Burundi ntigifatwe n’uriya mutwe wa m23.

Tags: IgiteroIngabo z'u BubiligiIza RDCM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?