• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Avugwa ku mirongo y’urugamba hagati y’ingabo z’u Burundi na m23 mu Kibaya cya Rusizi.

minebwenews by minebwenews
February 28, 2025
in Regional Politics
0
Iby’igitero cyagabwe mu Banyamulenge aho bari i Kalemi.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Avugwa ku mirongo y’urugamba hagati y’ingabo z’u Burundi na m23 mu Kibaya cya Rusizi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Epfo, ahamya ko ingabo z’u Burundi ziri koherezwa cyane muri ibyo bice no mu Kibaya cya Rusizi, kugira ngo zihagarike m23 idafata icyo gice giherereye mu birometero 27 uvuye mu murwa mukuru w’ubukungu (Bujumbura) w’igihugu cy’u Burundi.

Ni amakuru ahamya ko abasirikare b’u Burundi benshi bari ahitwa i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi, aho barebana byahafi n’abarwanyi bo muri m23 bari mu birometero 10 gusa uvuye ku birindiro by’uyu mutwe.

Aya makuru ahamya ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gice, abenshi bari mubahunze i Bukavu ubwo m23 yahafataga ku itariki ya 14/02/2025, abandi bakaba barahoherejwe vuba bavuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Ndetse kandi aya makuru ahamya ko Jean Pierre Bemba wahawe kuyobora urugamba rwo kurwanya m23, avuye i Bujumbura aho yari amaze iminsi akaba yaraganiriye n’abayobozi batandukanye bakomeye bo muri iki gihugu barimo na perezida Evariste Ndayishimiye. Urwo ruzinduko rw’uyu mutegetsi w’i Kinshasa rwari rugamije gusaba iki gihugu kohereza izindi ngabo kuja guhagarika m23 idafata Uvira.

Nk’uko aya makuru abisobanura nuko Jean Pierre Bemba na perezida Evariste Ndayishimiye bemezanyije guhuza Imbonerakure, Wazalendo na FDLR ndetse n’ingabo z’ibihugu byombi, nyuma bagahabwa imyenda yagisirikare ubundi bakinjira mu rugamba.

Muri iki cyumweru turimo, bivugwa ko uwo mugambi watangiye gushyirwa mu ngiro, kuko abenshi muri aba basirikare b’u Burundi na FDLR ndetse n’Imbonerakure bajanwe i Uvira abandi i Luvungi, ikindi gice kinini gishyirwa ku mupaka wa Congo n’u Burundi.

Kimwecyo, kuba m23 ikomeje kuja imbere byakuye u Burundi umutima, kuko yabirukanye i Bukavu ndetse n’ubu ikaba igikomeje kubirukansa isatira ku kugenzura amarembo ya Bujumbura.

Ni mu gihe n’ahar’ejo m23 yacakiranye n’iri huriro ry’ingabo za Congo mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi, nubwo imirwano yahuje impande zombi itabaye umwanya munini, ariko uyu mutwe wigijeyo cyane ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Mu gihe m23 yafata umujyi wa Uvira wegereye cyane i Bujumbura, byaba ari bibi cyane ku Burundi, kuko umubano wabwo n’u Rwanda utifashe neza muri iki gihe, ni mu gihe perezida Evariste Ndayishimiye ashinja u Rwanda gushaka gutera igihugu cye, nubwo aheruka gutangaza ko hari abamubwiye ko bitakibaye.

Tags: Ingabo z'u BurundiM23
Share44Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Guhohotera Abanyamulenge b’impunzi mu Burundi byongeye gufata indi ntera.

Mu nkambi y'i mpunzi ya Bwagiriza hakozwe umusako udasanzwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?