Avugwa ku mirongo y’urugamba hagati y’ingabo z’u Burundi na m23 mu Kibaya cya Rusizi.
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Epfo, ahamya ko ingabo z’u Burundi ziri koherezwa cyane muri ibyo bice no mu Kibaya cya Rusizi, kugira ngo zihagarike m23 idafata icyo gice giherereye mu birometero 27 uvuye mu murwa mukuru w’ubukungu (Bujumbura) w’igihugu cy’u Burundi.
Ni amakuru ahamya ko abasirikare b’u Burundi benshi bari ahitwa i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi, aho barebana byahafi n’abarwanyi bo muri m23 bari mu birometero 10 gusa uvuye ku birindiro by’uyu mutwe.
Aya makuru ahamya ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gice, abenshi bari mubahunze i Bukavu ubwo m23 yahafataga ku itariki ya 14/02/2025, abandi bakaba barahoherejwe vuba bavuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Ndetse kandi aya makuru ahamya ko Jean Pierre Bemba wahawe kuyobora urugamba rwo kurwanya m23, avuye i Bujumbura aho yari amaze iminsi akaba yaraganiriye n’abayobozi batandukanye bakomeye bo muri iki gihugu barimo na perezida Evariste Ndayishimiye. Urwo ruzinduko rw’uyu mutegetsi w’i Kinshasa rwari rugamije gusaba iki gihugu kohereza izindi ngabo kuja guhagarika m23 idafata Uvira.
Nk’uko aya makuru abisobanura nuko Jean Pierre Bemba na perezida Evariste Ndayishimiye bemezanyije guhuza Imbonerakure, Wazalendo na FDLR ndetse n’ingabo z’ibihugu byombi, nyuma bagahabwa imyenda yagisirikare ubundi bakinjira mu rugamba.
Muri iki cyumweru turimo, bivugwa ko uwo mugambi watangiye gushyirwa mu ngiro, kuko abenshi muri aba basirikare b’u Burundi na FDLR ndetse n’Imbonerakure bajanwe i Uvira abandi i Luvungi, ikindi gice kinini gishyirwa ku mupaka wa Congo n’u Burundi.
Kimwecyo, kuba m23 ikomeje kuja imbere byakuye u Burundi umutima, kuko yabirukanye i Bukavu ndetse n’ubu ikaba igikomeje kubirukansa isatira ku kugenzura amarembo ya Bujumbura.
Ni mu gihe n’ahar’ejo m23 yacakiranye n’iri huriro ry’ingabo za Congo mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi, nubwo imirwano yahuje impande zombi itabaye umwanya munini, ariko uyu mutwe wigijeyo cyane ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Mu gihe m23 yafata umujyi wa Uvira wegereye cyane i Bujumbura, byaba ari bibi cyane ku Burundi, kuko umubano wabwo n’u Rwanda utifashe neza muri iki gihe, ni mu gihe perezida Evariste Ndayishimiye ashinja u Rwanda gushaka gutera igihugu cye, nubwo aheruka gutangaza ko hari abamubwiye ko bitakibaye.