Banki nkuru ya RDC yasabye Abanye-Congo gukoresha ifaranga ryabo, inabamenyesha icyo igiye gukora
Banki nkuru ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko kubera igitutu giheruka kugaragara ku isoko mpuzamahanga ry’ivunjisha, igiye gutangira kugurisha amadovize.
Bikubiye mu itangazo Banki nkuru ya RDC yashyize hanze ku mugoroba wa gatanu, itariki ya 31/10/2025.
Iri tangazo rigaragaza ko izagurisha amadovize ku mabanki y’ubucuruzi, ku wa mbere tariki ya 03/11/2025, no ku wa gatanu, itariki ya 07/11/2025.
Iri tangazo rya Banki nkuru y’i Kinshasa riteweho umukono n’umuyobozi wayo mukuru, André Weso Nkualoloki, risaba kandi abaturage b’iki gihugu n’abacuruzi gukora ibishoboka byose bagakoresha amafaranga y’igihugu cyabo (ifaranga rya Congo) mu bikorwa by’ubukungu, kugira ngo barinde agaciro karyo.
Iri tangazo rigufi riranamenyesha kandi ko Banki nkuru ya RDC ifite ubushobozi buhagije bwoguhaza ibyo byifuzo, hashingiwe ku rwego rw’amadevize ariho muri iki gihe.
Ibi bije mu gihe ifaranga rya RDC rikomeje guta agaciro ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’idolari ry’Amerika dore ko ari na ryo Abanye-Congo bakunze gukoresha muri iki gihugu kurusha uko bakoresha amafaranga y’igihugu cyabo.






