Baraka Muri Fizi, Umutekano Ukomeje Kuzamba Nyuma y’Urusaku rw’Amasasu mu Masaha y’Ijoro
Mu masaha ya nijoro yo ku Cyumweru tariki ya 21/12/2025, ahagana saa tatu z’ijoro (21h00), humvikanye urusaku rw’amasasu mu bice bitandukanye by’umujyi wa Baraka, uherereye muri teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abaturage bahatuye batangaje ko urusaku rw’amasasu rwateje impagarara n’ubwoba bukomeye, bamwe bakaba bahise batangira gushaka aho bikinga. Kugeza ubu, ntiharamenyekana impamvu nyayo y’iyo mirwano cyangwa uruhande nyarwo ruyihagarariye.
Amakuru agera ku kinyamakuru cyacu avuga ko hashobora kuba habayeho ubushyamirane hagati ya Wazalendo n’ingabo za FARDC, nubwo hari n’ibihuha bivuga ko AFC/M23 yaba yegereye uwo mujyi. Gusa, ayo makuru ntabwo yemejwe kuko AFC/M23 bivugwa ko iri ahantu hatari kure cyane na Baraka, ariko itarahagera ku buryo bwemewe.
Ikinyamakuru cyacu gikomeje gukurikirana hafi uko ibintu bihagaze, kandi kiraza kubagezaho amakuru mashya n’inyongera yizewe mu masaha ari imbere.
Tuributsa ko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ikibazo gikomeye, kubera imirwano idacika hagati y’ingabo za leta, imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’indi mitwe iharanira inyungu zitandukanye.





