• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi Yasobanuye Impamvu Ingabo za FARDC Zatsinzwe na AFC/M23 muri Uvira

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 22, 2025
in Regional Politics
0
RDC mu Kaga ka Dipolomasi, Félix Tshisekedi Yimwa Ijambo mu Nama Idasanzwe ya SADC
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi Yasobanuye Impamvu Ingabo za FARDC Zatsinzwe na AFC/M23 muri Uvira

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 bishe ku mugaragaro Amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere. Yashimangiye ko kwigarurira umujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa RDC, ari igitero “cyateguwe kandi gikorwa ku bushake.”

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ibi yabivugiye mu ijambo rye ryo kuri iki Cyumweru, mu nama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bo mu karere, yari igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Perezida Tshisekedi yibukije ko tariki ya 04/12/2025, Leta ya RDC yashyize umukono ku masezerano ya Washington ajyanye n’amahoro n’iterambere. Gusa, ngo bitarenze amasaha 48 ayo masezerano asinywe, umujyi wa Uvira wafashwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abarwanyi ba M23. Ibi, yavuze ko binyuranyije n’agahenge kari kemejwe, n’amasezerano yashyizweho umukono, Amahame Shingiro y’Umuryango w’Abibumbye, ay’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse n’Icyemezo cya 2773 cy’Inama y’Umutekano ya Loni.

Umukuru w’Igihugu cya Congo yasobanuye ko Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zikuye mu mujyi wa Uvira mu buryo bwa gisirikari (retrait tactique), mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye ku basivili, bitewe n’ikoreshwa ry’intwaro zidatoranya, zirimo n’indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu biremereye. Yashimangiye ko icyo cyemezo kitari ikimenyetso cy’intsindwa cyangwa intege nke, ahubwo cyari igikorwa kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Perezida Tshisekedi yifashishije raporo iheruka y’impuguke za Loni, igaragaza ko ku butaka bwa RDC habarirwa abasirikare b’u Rwanda barenga ibihumbi birindwi (7.000). Yongeyeho ko inzego z’umutekano za Congo zanditse kandi zigaragaza ko abasirikare b’u Rwanda barenga ibihumbi bitatu (3.000) binjiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mbere y’ibyabereye i Uvira.

Yagaragaje impungenge zikomeye ku ngaruka z’ubutabazi, kwimurwa ku gahato kw’abaturage, gusenywa kw’ibikorwaremezo bya gisivili, no kubangamirwa kw’itangwa rya serivisi z’ubuvuzi. Yanavuze kandi ko hari amasasu yarenze imbibi za RDC akagera ku butaka bw’u Burundi, ibintu byateje impungenge zo kwaduka kw’intambara yo mu karere kose.

Ku bwe, ibyo bikorwa bigamije gusenya icyizere n’icyubahiro by’imigambi y’amahoro iri gushyirwa mu bikorwa, yaba iya Washington, iya Doha cyangwa iya Lomé. Yongeye kandi kwamagana itangazo ry’umutwe wa AFC/M23 rivuga ko wikuye mu mujyi wa Uvira, avuga ko ritajyanye n’ukuri kugaragara ku butaka, ashimangira ko hakiri abarwanyi bitwaje intwaro muri uwo mujyi no mu nkengero zawo.

Ku rundi ruhande, mu burasirazuba bwa RDC, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko watangiye kwikura mu mujyi wa Uvira, wafashwe mu cyumweru gishize nyuma y’imirwano ikaze yawuhuje n’ingabo za Leta ya Congo. Uwo mutwe wavuze ko kwikuramo bikorwa mu buryo bukurikije ibisabwa, watangiye ku wa Gatatu tariki ya 17/12/2025 nimugoroba, nk’uko watangaje.

Ibi byose bikomeje kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko amasezerano y’amahoro yubahirizwa n’impande zose, hagamijwe kurengera abasivili no kwirinda ko amakimbirane yaguka akagera ku rwego rw’akarere.

Tags: FardcTshisekediYatsinzwe

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Dore uko imyigaragambyo iteguye n’uko iteganyijwe kugenda i Uvira mu kwamagana amahanga

Dore uko imyigaragambyo iteguye n’uko iteganyijwe kugenda i Uvira mu kwamagana amahanga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?