“Barashaka ku bwomeka ku Rwanda,” ibyavuzwe na Jean Pierre Bemba.
Minisitiri w’ubwikorezi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba Gombo, yashinje uwahoze ari perezida wa Congo, Joseph Kabila Kabange, kuba ari we watangije umutwe wa m23 n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo.
Ni munama yabereye i Kikwit, aho yari igamije gukangurira urubyiruko rw’Abanye-Kongo kujya mu gisirikare kugira ngo barengere igihugu cyabo.
Jean Pierre Bemba ari imbere y’imbaga y’abantu ibibumbi n’ibihumbi, yavuze ko afite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Joseph Kabila ari we uri inyuma y’inyeshyamba za Mobondo, zirwanira mu majy’epfo ya Kinshasa mu cyahoze ari Grand-Bandundu, cyane cyane i Maï-Ndombe, Kwilu, Kwango, Kongo Central no mu bindi bice byo muri Kinshasa.
Yavuze kandi ko afite ibimenyetso byuko Joseph Kabila ashigikiye AFC na m23, ndetse ko atari ugushyihikira gusa, ko ahubwo ari we washyinze iyo mitwe, ngo bikaba biri mubyatumye ahunga igihugu anyuze i Lubumbashi, ava mu karere anyuze muri Zambia.
Avuga ko m23/AFC byashyinzwe kugira basubiremo ibikorwa byakoreshejwe mu myaka ya 1996-1997, aho bateguye gusahura amabuye y’agaciro manini cyane cyane mu Burasizuba bw’iki gihugu no kuhomeka ku Rwanda.
Yagize ati: “Barashaka komeka igihugu cyacu ku Rwanda. None rero, basore nkunda, mukangukire kurengera igihugu cyacu.”
Ubwo kandi perezida Felix Tshisekedi yari aheruka i Davos mu Busuwisi, yashinje Joseph Kabila kuba ari we bwonko bwa m23.
Ibyo Ferdinand Kambere, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PPRD, yamaganiye kure, avuga ko amagambo y’umukuru w’igihugu yerekanye ko yabuze icyo gukora kandi adashoboye mu gihe umutekano wifashe nabi mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Ibyo bikomeje kuvugwa mu gihe m23 yo ikomeje kwagura ibirindiro byayo, nyuma y’aho ifashe umujyi wa Goma na Bukavu iheruka kwigarurira mu kwezi gushyize.
Kuri ubu uyu mutwe ugeze mu bice bituwe cyane n’Ababembe byo muri teritware ya Mwenga, kuko mu minsi ibiri ishyize bafashe kuri zone yiyi teritware.