• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Barashaka ku bwomeka ku Rwanda,” ibyavuzwe na Jean Pierre Bemba.

minebwenews by minebwenews
March 7, 2025
in Regional Politics
0
Barashaka ku bwomeka ku Rwanda,” ibyavuzwe na Jean Pierre Bemba.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Barashaka ku bwomeka ku Rwanda,” ibyavuzwe na Jean Pierre Bemba.

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Minisitiri w’ubwikorezi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba Gombo, yashinje uwahoze ari perezida wa Congo, Joseph Kabila Kabange, kuba ari we watangije umutwe wa m23 n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo.

Ni munama yabereye i Kikwit, aho yari igamije gukangurira urubyiruko rw’Abanye-Kongo kujya mu gisirikare kugira ngo barengere igihugu cyabo.

Jean Pierre Bemba ari imbere y’imbaga y’abantu ibibumbi n’ibihumbi, yavuze ko afite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Joseph Kabila ari we uri inyuma y’inyeshyamba za Mobondo, zirwanira mu majy’epfo ya Kinshasa mu cyahoze ari Grand-Bandundu, cyane cyane i Maï-Ndombe, Kwilu, Kwango, Kongo Central no mu bindi bice byo muri Kinshasa.

Yavuze kandi ko afite ibimenyetso byuko Joseph Kabila ashigikiye AFC na m23, ndetse ko atari ugushyihikira gusa, ko ahubwo ari we washyinze iyo mitwe, ngo bikaba biri mubyatumye ahunga igihugu anyuze i Lubumbashi, ava mu karere anyuze muri Zambia.

Avuga ko m23/AFC byashyinzwe kugira basubiremo ibikorwa byakoreshejwe mu myaka ya 1996-1997, aho bateguye gusahura amabuye y’agaciro manini cyane cyane mu Burasizuba bw’iki gihugu no kuhomeka ku Rwanda.

Yagize ati: “Barashaka komeka igihugu cyacu ku Rwanda. None rero, basore nkunda, mukangukire kurengera igihugu cyacu.”

Ubwo kandi perezida Felix Tshisekedi yari aheruka i Davos mu Busuwisi, yashinje Joseph Kabila kuba ari we bwonko bwa m23.

Ibyo Ferdinand Kambere, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PPRD, yamaganiye kure, avuga ko amagambo y’umukuru w’igihugu yerekanye ko yabuze icyo gukora kandi adashoboye mu gihe umutekano wifashe nabi mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Ibyo bikomeje kuvugwa mu gihe m23 yo ikomeje kwagura ibirindiro byayo, nyuma y’aho ifashe umujyi wa Goma na Bukavu iheruka kwigarurira mu kwezi gushyize.

Kuri ubu uyu mutwe ugeze mu bice bituwe cyane n’Ababembe byo muri teritware ya Mwenga, kuko mu minsi ibiri ishyize bafashe kuri zone yiyi teritware.

Tags: AFCJoseph KabilaKomekaU Rwanda
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
Ibyagarutsweho mu nama idasanzwe ya SADC yize ku bya RDC.

Ibyagarutsweho mu nama idasanzwe ya SADC yize ku bya RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?