• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Baratabariza Col. Abuta umerewe nabi aho afungiwe i Kinshasa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 24, 2025
in Conflict & Security
0
Baratabariza Col. Abuta umerewe nabi aho afungiwe i Kinshasa
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Baratabariza Col. Abuta umerewe nabi aho afungiwe i Kinshasa

Umuryango wa Colonel David Abuta Banza uramutabariza, nyuma y’aho umenye ko aho afungiwe i Kinshasa ahababariye bikomeye.

Ni mu butumwa umuryango we watanze ukoresheje inyandiko zitabariza Col.Abuta umaze igihe afungiwe muri DEMIAP i Kinshasa.

Nk’uko umuryango we ubigaragaza muri ubu butumwa uvuga ko Col.Abuta amaze amezi abiri afunzwe.

Ukavuga ko yafashwe n’abasirikare bo mu ishami ry’iperereza, aho banamaze n’ iminsi ba mutesezereza muri DEMIAP. Binasiga bimugizeho ingaruka zikomeye kuburyo kuri ubu arwaye ibisebe.

Amakuru y’uyu muryango akomeza avuga ko wamenye amakuru y’uko amaze iminsi mike akuwe muri DEMIAP, ajanwa gufungirwa muri gereza nkuru ya Makala.

Abuta ni uwo mu bwoko bw’Abapfulero, avuka muri Kivu y’Amajyepfo. Ni n’umusirikare wakoreye igihe kinini muri iyi ntara avukamo.

Umugore we anatuye i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ifatwa rya Col.Abuta, nk’uko aya makuru abisobanura rikomoka kukuba muri telefone ye barasanze aganira na Colonel Mitabu wo mu mutwe wa Twirwaneho, ndetse n’abandi bayobozi bo muri uyu mutwe batandukanye.

Ndetse kandi rifitanye isano no kuba abafitanye isano ryahafi na we nka Namunene na General Rushaba bo muri Mai Mai baheruka kwiyunga ku mutwe wa AFC/M23/MRDP ugambiriye “ugushyiraho iherezo rya nyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.”

Basoje bavuga ko uwabo yorekurwa, ngo kuko ibyo azizwa ntashingiro bifite. Bakanasaba ko ababifitiye ububasha bobavuganira bakamubarekurira.

Tags: Col.BrownDemiapTwirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?