Bidasubirwaho: Abaturage Basabye Perezida Tshisekedi Kwirukana Ingabo z’u Burundi na FDLR mu Kibaya cya Ruzizi
Umuryango w’Abarundi batuye mu Kibaya cya Ruzizi, muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wandikiye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, bamusaba guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka n’imyaka ubangamiye abaturage bo muri ako gace.
Ibaruwa y’uyu muryango yashyizweho umukono na Raymond Sheria Muliro, umuyobozi wawo, ivuga ko abaturage bamaze igihe kirekire babaho mu bwoba no mu buzima bubi kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’amahanga zikorera muri ako gace. Muri iyo mitwe, bemeza ko harimo Ingabo z’u Burundi (FDNB) n’umutwe wa FDLR ukomoka mu Rwanda.
Muliro yavuze ko “abaturage b’i Ruzizi bamaze imyaka myinshi babayeho mu mibabaro n’ubwigunge bukabije”, asaba Perezida Tshisekedi gufata ingamba zihutirwa zo kugarura ituze no kurinda ubuzima bw’abaturage muri kariya gace kazwiho kuba kimwe mu bifite umutekano muke kurusha utundi muri Kivu y’Amajyepfo.
Kopi y’iyi baruwa yoherejwe no ku bakuru b’ibihugu byo mu Karere, barimo Perezida William Ruto wa Kenya akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.
Iyi baruwa ishimangira ko abaturage bo mu bice byegereye imipaka bakomeje kugaragaza umubabaro n’agahinda batewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, n’ingaruka z’amakimbirane akomeje kubangamira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.






