Bidasubirwaho agace kazwiho ubutunzi kamere bw’amabuye y’agaciro ka Rubaya, karagenzurwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Ni ukuva isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30/04/2024, nibwo igisirikare cya ARC/M23 cyigaruriye Centre ya Rubaya, aho abenshi bakunze kwita kwa Mwangachuchu ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Aka gace kafashwe nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa. M23 yaje kwirukana ririya huriro muri Kabashumba, Bihambwe, Kishusha ari nabwo bahise binjira muri Rubaya nayo ifite uduce dutatu, kwa Mwangachuchu muri Cité nyirizina y’amabuye y’agaciro nyuma babona gufata Rubaya Centre.
Rubaya yibitseho amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Castelite, mangano n’andi n’andi.
Hagati aho M23 kuri ubu yerekeje i Masisi kuri Zone, kuko baraye ahitwa ku Kibahi.
Bihambwe yafashwe mbere y’uko bafata Rubaya niho hari umuhanda uja kuri Zone, mu gihe Rubaya yo hari umuhanda ukomeza uja Gatoyi.
Ibindi bice M23 yambuye ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, harimo udusozi dukikije uruzi runini rwa Oso na centre ya Kanyenzuki ndetse nutundi du Centre duto, nk’uko iy’inkuru Minembwe Capital News tuyikesha abarwanyi ba M23.
MCN.