• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Bidasubirwaho amasengesho y’abanyeshuri bo mu Bibogobogo arashubijwe.

minebwenews by minebwenews
June 2, 2025
in sport & entertainment
0
Mu Bibogobogo bongeye kugarurirwa icyizere ko abanyeshuri baho bashobora gukora dissertation, menya impamvu.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bidasubirwaho amasengesho y’abanyeshuri bo mu Bibogobogo arasubijwe.

You might also like

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Abanya-Bibogobogo, yaba abanyeshuri n’ababyeyi babo, barahimbaza Imana nyuma y’uko inspecteur w’amashuri amaze kugeza ibizamini bizwi nka dissertation mu Bibogobogo, by’abanyeshuri bo mu ishuri ry’uwa gatandatu w’isumbuye.

Ahagana isaha ya saa tatu zija gushyira muri saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02/06/2025, ni bwo ibizamini bigejejwe mu Bibogobogo.

Amakuru aturuka muri icyo gice cya Bibogobogo agaragaza ko ibyo Bizamini byazanywe na inspecteur w’amashuri y’isumbuye y’i Baraka.

Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe ni ubwemeza aya makuru kandi bunashima Imana yabakoreye icyo gikorwa icyo bo bita “igitangaza.”

Bugira buti: “Dissertation irashitse hano mu Bibogobogo. Imana ishimwe cyane yabikoze.”

Mu busanzwe Bibogobogo abanyeshuri baho bakoreraga ibizamini nk’ibi i Baraka, ariko Wazalendo bagenzura iki gice banze ko bazaza kubihakorera. Ndetse babategeka ko uzibeshya akamanuka azicwa.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’amashuri ya Bibogobogo n’ubw’abachefs bubihagurukamo batanga n’ibiguzi byabo kugira ngo abana babo bakore iki kizamini kibanziriza icya examen d’etat giterejwe nacyo mu gihe gito kirimbere.

Ati: “Twakoze ibishoboka byose kugira ngo abana bazakore iki kizamini. Birababaje kubona abana biga umwaka wose ariko ntibakore ikizamini cya Leta.”

Aya makuru akomeza avuga ko inspecteur wazanye ibi bizamini yaje n’imodoka aturuka mu mujyi w’i Baraka, aho yanyuze umuhanda w’itaka uhuza ibyo bice byombi.

Bibogobogo igiye gukorerwamo ibyo Bizamini, ni igice gituwe cyane n’Abanyamulenge, ari na yo mpamvu Wazalendo banze ko baja ku gikorera i Baraka, nk’uko byahoraga bikorwa kuva kera kose.

Baraka iri hafi cyane n’iki gice cya Bibogobogo, kuko bahagenda amasaha atatu bakoresheje urugendo rw’ibirenge mu gihe imodoka yo ihagenda iminota nka 38.

Tags: BibogobogoDissertation
Share34Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje urugendo rwabo rwa mbere...

Read moreDetails

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Israel Mbonyi yamuritse album y'amateka Kuwa 5 zukwezikwa cumi 2025, Intare Conference Arena yahindutse ahantu h’imbonekarimwe ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatandatu yise...

Read moreDetails

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

by Bahanda Bruce
September 29, 2025
0
Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Isi yose ibireba amateka y'iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y'amagare yakurikiwe bidasanzwe Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w'amagare, Tadej Pogacare, w'Umunya-Slovania ni we...

Read moreDetails

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara...

Read moreDetails

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid? Amakuru ari kuvugwa muri Espagne no hanze yayo arerekana ko Vinícius Júnior, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Real...

Read moreDetails
Next Post
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?