Bidasubirwaho amasengesho y’abanyeshuri bo mu Bibogobogo arasubijwe.
Abanya-Bibogobogo, yaba abanyeshuri n’ababyeyi babo, barahimbaza Imana nyuma y’uko inspecteur w’amashuri amaze kugeza ibizamini bizwi nka dissertation mu Bibogobogo, by’abanyeshuri bo mu ishuri ry’uwa gatandatu w’isumbuye.
Ahagana isaha ya saa tatu zija gushyira muri saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02/06/2025, ni bwo ibizamini bigejejwe mu Bibogobogo.
Amakuru aturuka muri icyo gice cya Bibogobogo agaragaza ko ibyo Bizamini byazanywe na inspecteur w’amashuri y’isumbuye y’i Baraka.
Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe ni ubwemeza aya makuru kandi bunashima Imana yabakoreye icyo gikorwa icyo bo bita “igitangaza.”
Bugira buti: “Dissertation irashitse hano mu Bibogobogo. Imana ishimwe cyane yabikoze.”
Mu busanzwe Bibogobogo abanyeshuri baho bakoreraga ibizamini nk’ibi i Baraka, ariko Wazalendo bagenzura iki gice banze ko bazaza kubihakorera. Ndetse babategeka ko uzibeshya akamanuka azicwa.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’amashuri ya Bibogobogo n’ubw’abachefs bubihagurukamo batanga n’ibiguzi byabo kugira ngo abana babo bakore iki kizamini kibanziriza icya examen d’etat giterejwe nacyo mu gihe gito kirimbere.
Ati: “Twakoze ibishoboka byose kugira ngo abana bazakore iki kizamini. Birababaje kubona abana biga umwaka wose ariko ntibakore ikizamini cya Leta.”
Aya makuru akomeza avuga ko inspecteur wazanye ibi bizamini yaje n’imodoka aturuka mu mujyi w’i Baraka, aho yanyuze umuhanda w’itaka uhuza ibyo bice byombi.
Bibogobogo igiye gukorerwamo ibyo Bizamini, ni igice gituwe cyane n’Abanyamulenge, ari na yo mpamvu Wazalendo banze ko baja ku gikorera i Baraka, nk’uko byahoraga bikorwa kuva kera kose.
Baraka iri hafi cyane n’iki gice cya Bibogobogo, kuko bahagenda amasaha atatu bakoresheje urugendo rw’ibirenge mu gihe imodoka yo ihagenda iminota nka 38.