• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 15, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

minebwenews by minebwenews
June 2, 2025
in Religion
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n’iz’u Burundi zizakubitwa nabi mu mujyi wa Uvira zigahungira mu bice bitatu.

READ ALSO

Papa Leo XIV Yemejweho Kanseri y’Ibihaha Nyuma yo Kubagwa: Dore Ibyo Vatikani Yatangaje ku Buzima Bwe

Papa Léon XIV Agiye Kubagwa Uyu Munsi: Menya Indwara Arwaye, Uburemere Bwayo n’Aho Avurirwa

Bikubiye mu butumwa uyu muhanuzi yaduhaye ariko yanga ko amazina ye atangazwa kubera gutinya Ingabo za Congo.

Ubuhanuzi yaduhaye bugira buti: “I Uvira hagiye kubera intambara. FARDC n’Ingabo z’u Burundi zizaneshwa, zihunge. Kandi kuneshwa kwazo kuzaba ari kubi cyane.”

Bukomeza bugira buti: “Zimwe muri zo zizahungira i Kalemi n’i Fizi, izindi zambuke i Bujumbura. Bizaba bizikomereye cyane niko Imana yambwiye.”

Nta tariki uyu muhanuzi yatanze igihe umujyi wa Uvira uzatererwamo, ariko yagaragaje ko bitagitinze, ngo nk’uko Imana ya muhishiriye ko biri hafi.

Ati: “Imana yaneretse ko intambara ya Uvira iri hafi cyane. Gusa, si namenya ngo ni uyu munsi, ariko ni vuba.”

Umujyi wa Uvira urimo ibirindiro bikaze by’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa. Ubundi kandi usa naho ari ryo herezo rya nyuma ku ntambara yo muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byo wubohoza.

Byatumye Leta y’i Kinshasa iwushoraho imbaraga nyinshi, ndetse kandi no ku Burundi ni uko, kuko igihe woramuka uguye mu biganza by’aba barwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho, icyo gihe byaba bibi kuri iki gihugu cyafashije Congo cyivuye inyuma kurwanya iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC.

Ubu buhanuzi butanzwe mu gihe abarwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho bamaze kugira ibice byinshi biri mu nkengero z’uyu mujyi wa Uvira bagenzura.
Katogota iherereye mu Kibaya cya Rusizi kiri mu ntera ngufi uvuye muri uyu mujyi, irimo aba barwanyi, imisozi ya Rurambo na yo itari kure na wo na yo igenzurwa nabo.

Hejuru y’ibyo, n’ibice bimwe byo muri teritware ya Fizi isanzwe ipakanye n’iy’i teritware ya Uvira, kuri ubu hafi yakimwe cyayo cya kabiri, iyi mitwe yarabibohoje.

Ibi bishatse kuvuga ko isaha iyariyo yose aba barwanyi igihe bo bikenerera bofata Uvira.

Tags: BazakubitwaUmuhanuziUvira

Related Posts

Papa Leo XIV Yemejweho Kanseri y’Ibihaha Nyuma yo Kubagwa: Dore Ibyo Vatikani Yatangaje ku Buzima Bwe
Religion

Papa Leo XIV Yemejweho Kanseri y’Ibihaha Nyuma yo Kubagwa: Dore Ibyo Vatikani Yatangaje ku Buzima Bwe

October 14, 2026
Papa Léon XIV Agiye Kubagwa Uyu Munsi: Menya Indwara Arwaye, Uburemere Bwayo n’Aho Avurirwa
Religion

Papa Léon XIV Agiye Kubagwa Uyu Munsi: Menya Indwara Arwaye, Uburemere Bwayo n’Aho Avurirwa

October 13, 2026
Apostle Paul Gitwaza Ahishuye Ibyamukoze ku Mutima mu Buhanuzi bwa Sebaganwa Simoni, Uwitabye Imana Afite Imyaka 107
Religion

Apostle Paul Gitwaza Ahishuye Ibyamukoze ku Mutima mu Buhanuzi bwa Sebaganwa Simoni, Uwitabye Imana Afite Imyaka 107

October 11, 2026
Zion Temple Yasabye Imbabazi ku Baforomo n’Ababyaza nyuma y’amagambo yavuzwe na Apostle Gitwaza
Religion

Zion Temple Yasabye Imbabazi ku Baforomo n’Ababyaza nyuma y’amagambo yavuzwe na Apostle Gitwaza

October 8, 2026
Wicknell Chivayo wapfanye n’umugore we yari muntu ki? Menya byinshi ku buzima, ubutunzi n’ubucuruzi bwe
Religion

Wicknell Chivayo wapfanye n’umugore we yari muntu ki? Menya byinshi ku buzima, ubutunzi n’ubucuruzi bwe

October 1, 2026
Cardinal Ambongo Yashyize Umwihariko w’Ukwemera kwa Gatolika ku Murongo w’Ibyihutirwa muri RDC
Religion

Cardinal Ambongo Yashyize Umwihariko w’Ukwemera kwa Gatolika ku Murongo w’Ibyihutirwa muri RDC

September 27, 2026

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?