Bidasubirwaho Tshisekedi avuye ku izima asaba imbabazi u Rwanda
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yasabye ko yahuza imbaraga na perezida Paul Kagame w’u Rwanda bagasaba umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe guhagarika imirwano, ngo kuko iri gutwara ubuzima bw’abasivili benshi.
Yabivugiye mu nama ya kabiri ya global gateway forum iri kubera i Brussel mu Bubiligi, aho yatangiye kuri uyu wa kane ikazarangira ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 10/10/2025.
Perezida Tshisekedi yagize ati: “Mfatanyije n’iri huriro, ndabwira na perezida Paul Kagame, nkuramburiye ukuboko ngo twubake amahoro arambye. Icyo bisaba ni uko mutanga itegeko ku ngabo za M23, zishyigikiwe n’igihugu cyanyu, guhagarika izi ntambara zimaze gutwara ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane benshi.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakomeje avuga ko ibihano yasabiraga u Rwanda abihagarika hanyuma agategereza igisubizo perezida w’u Rwanda azamuha.
Yavuze kandi ko perezida Kagame akwiye kumufasha agahagarika intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibyo Tshisekedi akoze byo kwicisha bugufi bibaye ubwa mbere , kuko kuva umwuka mubi w’intambara hagati y’u Rwanda na RDC wavuka, kugeza ubwo intambara irota mu myaka ishize, u Rwanda ntirwahemye kugaragaza ko umuti wo guhagarika intambara barimo aribo bonyine bawufite aho gutekerereza ko u Rwanda arirwo rwihishe inyuma y’ibitagenda neza mu gihugu cyabo.
Uyu Tshisekedi wicishije bugufi, yagiye agaragaza cyane ko ashaka intambara, ndetse hari n’ubwo yigeze gutangaza ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bw’i Kigali agashyiraho ubundi.
Kuba yicishije bugufi bigaragaza neza ko yaba amaze gukubitaka, ndetse kandi ko ashaka amahoro.