Bijombo: Ingabo z’u Burundi Zashinze Ibirindiro mu Gace Gatuyemo Abanyamulenge
Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’abarwanyi ba Mai-Mai bakomeje kugaragara mu bikorwa bivugwaho kwibasira abaturage b’Abanyamulenge mu misozi ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru Minembwe Capital News yakiriye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14/11/2025, yemeza ko izo ngabo zashinze ibirindiro bishya mu muhana wa Kanogo, agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge.
Abaturage bahaye amakuru MCN bavuze ko ingabo z’u Burundi zinjiye mu Kanogo ari nyinshi, ziturutse mu bindi bice bya Grupema ya Bukombo, maze zihashinga ibirindiro bikomeye. Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi zikora ibikorwa bikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage, birimo ubusahuzi, kunyaga amatungo no kuraswa kw’amasasu.
Ku wa Kane w’ejo, abarwanyi ba Mai-Mai bafitanye ubufatanye bwa hafi n’ingabo z’u Burundi bakekwaho kunyaga inka z’Abanyamulenge. Nubwo nyuma zabashije kugaruzwa, byongeye guteza ibyago n’ubwoba mu baturage. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Mai-Mai yongeye kurasa amasasu menshi, ndetse ingabo z’u Burundi zirabasubiza, ibintu byagaragaye nk’ugukangisha abaturage ngo bahunge, bityo hashobore gukorwa ibikorwa byo kubasahura amutungo.
Mu myaka ishize, Abanyamulenge bahuye n’igihombo gikomeye kubera ibikorwa bya Mai-Mai byo kunyaga amatungo, by’umwihariko inka zirenga ibihumbi magana atanu (500.000+) barazambuwe mu bice bitandukanye by’i Mulenge. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ishingiye ku bworozi.
Gahunda n’icyo bigamije kuri iri kambika rishya ry’ingabo z’u Burundi mu Kanogo biracyakurikiranwa, mu gihe abaturage bo bakomeje kubaho mu bwoba no mu gihirahiro ku hazaza h’umutekano wabo.





