Bijombo: Ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC n’umutwe wa FDLR ziraregwa kunyaga abaturage bagiye mu isoko
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko ingabo z’u Burundi, zikorera ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’iza FARDC hamwe n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, zanyaze abaturage bo mu gace ki Ndondo ya Bijombo muri Teritwari ya Uvira, ubwo bari bavuye mu isoko ya kazirimwe.
Nk’uko abaturage bahatuye babitangaje, inzira zose zijya n’iziva mu isoko zari zafunzwe n’izo ngabo ku munsi w’ejo kuwa mbere, bavuga ko ari mu rwego rwo kurinda umutekano w’isoko iremera mu gace ka Mitamba. Ariko nyuma y’isoko, byabaye ibindi.
Umwe mu bahatuye yagize ati:
“Abantu bataha bava mu isoko basanze ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zabateze mu nzira, zitangira kubanyaga ibintu bari bitwaje birimo ibirato, telefoni, imyenda ndetse n’amatungo.”
Abaturage baturutse ku Murambya, Mugeti na Kiziba n’ahandi ni bo bagizweho ingaruka cyane. Bivugwa ko nta muntu wakomerekejwe cyangwa ngo yicwe, ariko abahuye n’ibyo bikorwa bavuga ko batahutse bababaye, bambuwe ibyabo.
Ikindi nuko kubera isoko yakunze kurangwa n’umutekano muke mu minsi ishize bitewe n’ibitero bya Wazalendo ku baturage Babanyamulenge, abaturutse i Uvira babacuruzi bari babaye bake.
Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa n’ubuyobozi bwa gisirikare cyangwa ubwa politiki ku ruhande rwa RDC cyangwa Uburundi ku birego by’aya makosa.






