Bimwe mubyagarutsweho cyane mu nama yahuje umuryango wa EAC n’uwa SADC.
Bimwe mubyagarutsweho mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ubukungu w’iterambere wa Afrika y’Amajyepfo, SADC n’uwa Afrika y’i Burasizuba, EAC yateranye ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 24/03/2025, Perezida w’u Rwanda wari mubayitabiriye yagaragaje ko igihe uzashaka ko intambara irangira “uzashyire iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no kubandi harimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka.”
Ni jambo ryagarutsweho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu nama ya EAC na SADC. Iyi nama ikaba yabaye hifashijwe ikorana buhanga iyoborwa na Perezida William Ruto wa Kenya uyoboye EAC ndetse na Emmerson Mnangagwa Perezida wa Zimbabwe nawe uyoboye SADC.
Muri iyi nama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo, avuga ko ibyo bigomba gushakirwa igisubizo mu murongo wo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu harimo na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kagame yagize ati: “U Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’umutekano wacu, kandi ibyo bigomba gushakirwa igisubizo mu gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na RDC.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Rwanda yavuze ko igihe bavuze ubusugire bw’igihugu n’ubusugire bw’imbi, bisobanuye buri gihugu. Avuga ko buri gihugu gikwiye kubahirwa ubusugire bw’imbibi zacyo n’ubusugire bwacyo.
Muri iyi nama yateranye igamije gushakira amahoro n’ituze u Burasizuba bwa Congo n’akarere kose muri rusange, Perezida w’u Rwanda yagaragaje ko hari intambwe iri guterwa ndetse ko yizera adashidikanya ko buri wese azagira uruhare mu gutanga ubufasha n’umusanzu mu kurangiza ibibazo byose.
Iyi nama ihuriweho y’imiryango ya EAC na SADC yemeje kandi abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.
Aba barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Kalema Montlanthe Samba-Panza wayoboye Santarafrika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.
Tubibutsa ko no m’ukwezi gushize iyi miryango yombi yarahuye, aho kandi yarimo irebera hamwe ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.