Bishop Muhoza yakoze kubahakana kuri genocide irimo gukorerwa Abanyamulenge muri RDC.
Bishop Lewis Muhoza ushyumbye iterero rya Emmaus-Church ku isi n’i Nakivale ho muri Uganda, yavuze ko abahakana ko jenocide irimo gukorerwa Abanyamulenge mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bigiza nkana, agaragaza ko yatangiye kubakorerwa mu mwaka wa 1960, kandi ko kugeza n’ubu bakirimo kuyikorerwa.
Hari mu muhango wo kw’ibuka Intwari y’i Mulenge, General Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika watabarutse ku ya 19/02/2025.
Uyu muhango wabereye i Nakivale muri Uganda, aho wateguwe n’Abanyamulenge bahahungiye babifashijwemo n’ubuyobozi bwa Mutualite zibiri, imwe iyobowe na John Musore n’iyobowe na Innocent Mukiza.
Muri uyu muhango habwirije Bishop Muhoza, akaba yasomye urwandiko rw’Abaheburayo 11:13, 23-26.
Mbere yuko abwiriza yabanje gushimira Imana, avuga ko bigoye gushima mumwanya nk’uyu wo kwibuka General Rukunda Michel Makanika. Agaragaza ko dushima kubera ko twamenye Yesu Kristo.
Yashimiye n’abapfakazi abagabo babo baguye ku rugamba bihanganira ibyo bakomeza gucamo, ndetse kandi ashimira n’abakoze igisirikare ariko bakaba barakivuyemo.
Hanyuma yaje kuvuga ko aganira hejuru ya topic igira iti : “Ubutumwa bw’i juru,” kandi avuga ko ubwo butumwa buvuye mu ijuru.
Yavuze ku buzima bwa Mose umugaragu w’Imana uwo dusanga muri bibiriya ijambo ry’Imana. Avuga ko yaramye imyaka 120. Kandi ko yavutse igihe Israel yari mubihe birushya.
Yagize ati: “Ubwo Mose yavukaga Abanye-Giputa batinyaga ko Abisirayeri bororoka, kuko babatinyaga. Bashyiraho itegeko ryokuzaza bica abana b’abahungu.”
Bishop Lewis Muhoza yavuze ko ubwicanyi ko bwatangiye kera, ngo kubera iryo tegeko ryari ryarashyizweho n’Abanye-Giputa ryo kwica abana b’abahungu ba b’Isirayeri.
Avuga ko ari bwo Mose yavutse, bityo ababyeyi be babonye kwari umwana mwiza bigira inama yo ku muhisha, ni ko kumubohera agaseke bakamushyiramo bajya ku muhisha ku mugezi wa Nile. Yanavuze ko Miriyamu mushiki w’uyu mwana wari wavutse niwe wamubaga hafi.
Bigize igihe umukobwa wa Farao ajya kuri wa mugezi, ahageze abona agaseke agira amatsiko yo kuja kureba ikikarimo ni ko gusanga karimo umwana, amugiraho igikundiro cyinshi. Bishop Muhoza avuga ko Mose ukuboko ku w’Iteka kwari ku muriho.
Ni ho yahise avuga ko n’Abanyamulenge hakiri amahirwe yuko Uwiteka akibafiteho igikundiro, kandi ko bazatabarwa umunsi batazi.
Yavuze ko umukobwa wa Farao yasabye Miriyamu wari aho hafi yaho Mose yarari, ahita amusaba ku mushakira uzarera Mose.
Nawe ngwaje kumumushakira amuzanira nyina w’umwana ahita ja kumurera ibwami kwa Farao.
Bishop Lewis Muhoza yagaragaje ko aha kwa Farao Mose yahigiye ibintu bitatu: Amategeko, Igisirikare n’Ubuyobozi.
Yashimangiye ko no mu bibazo tuhigira byinshi, kandi ko Abanyamulenge barimo kwiga uko bazayobora igihugu cyabo.
Yagaragaje ko ibyo Mose yigiye byose kwa Farao byari muri we, ngo kuko gukunda ubwoko bwabo byari mubyo aharanira.
Aha yahise avuga ko Abanyamulenge nabo bagomba gukunda ubwoko bwabo, kandi ko uwanga uwe atari Intwari Imana yohitamo gukoresha.
Ati: “Nawe urasabwa gukunda ubwoko bwawe.”
Hejuru y’ibyo yavuze ko Mose kubera gukunda ubwoko bwabo yaje kwica Umunyegiputa uwo yarasanze arimo arwana n’Umunyesirayeri, bityo ashimangira ko aha ari ho Mose yatangiriye urugamba rwo gucungura benewabo.
Avuga ko nyuma yabwo, yaje gusanga benewabo n’abo barimo barwana, abagira inama yo kutavananamo. Ariko aho abariho afatira umwanzuro wo guhunga kuko bamushinje kwica Umunye-Giputa.
Umushyumba w’Imana Lewis Muhoza yageze aha asaba Abanyamulenge kubabazwa n’ibibabaho bibi. Anavuga ko bakwiye kurwanya buri kibi kibabaho.
Yagize ati: “Bamwe ngo dutabarwe abandi ati reka da! Abandi ati turashize n’abandi ati oya.”
Yashimangiye ibi avuga ko umuntu uva mubwoko bwabo kunyungu ze aba yinjiye mu kaga. Atanga urugero kuri Mose wagerageje kunga benewabo abo yarasanze barimo kurwana, bityo, avuga ko Abanyamulenge nabo bagomba kuva ibuzimu bakajya ibuntu.
Ubundi kandi yavuze ko Abanyamulenge bavuga ko nta jenocide iri kubakorerwa bateje ikibazo muri ubwo bwoko no ku isi hose, kubwe avuga ko jenocide yatangiye kubakorerwa mu mwaka wa 1960.
Ibyo yavuze kuri Makanika:
Yavuze ko nubwo Makanika yapfuye ariko ko yari Intwari, kandi ko ubutwari bwe bugaragarira buri wese.
Yahise agira ati: “Njye si namubonye amaso ku yandi, ariko namubonaga mu biterane ahimbaza Imana. General watambiraga Imana. Yari Intwari.”
Avuga kandi ko uyu musirikare yakundaga ubwoko bwe.
Mu gosoza yavuze ko Makanika yagiraga kwicisha bugufi kandi ko yari umubyeyi w’Imulenge, ngo kuko yareze abana benshi muri Twirwaneho n’ahandi.