Bisimwa yaburiye u Burundi bukomeje kwivanga mu Byabanyamulenge, avuga n’ikigiye gukurikiraho ni ba butumvise
Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’umuhuza bikorerwa wungirije wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, yabwiye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ukomeje kumenesha Abanyamulenge, amugaragariza ko na tabyitondamo bitazamugwa neza.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru i Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uyu muyobozi yagaragaje ibiri kubera mu Minembwe no mu nkengero zayo, avuga ko umutekano waho utifashe neza.
Yerekanye ko umutekano wo muri biriya bice uburyo ugenda uzamba bigirwamo uruhare n’ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Ni mu gihe iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ryafungiye abantu muri Minembwe kuburyo ntawuvayo ngwabe ya simbukira ahandi.
Yagize ati: “Umuntu ntashobora no kujya gushaka isabune, umunyu, n’ibindi. Ingabo z’u Burundi kwirukana Abanyamulenge ku butaka bwabo, aho bavukiye, bigiye, ubu ni Abanyamahanga, u Burundi bufatanyije n’ingabo za Leta y’i Kinshasa buri kubasaba kuva ku butaka bw’abasekuruza.”
Yakomeje avuga ko iyo myitwarire yibutsa ibyabaye mu 1996, ubwo umwe mu bayobozi ba RDC yitwaga Zaïre na bwo yabwiye Abanyamulenge ko bagomba kuzinga utwangushye bakava ku butaka bwa RDC.
Anavuga ko ibyo ari byo byatumye uwari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Lwabanji Lwasi, aha Abanyamulenge iminsi ntarengwa{6} yo kuba bavuye muri iki gihugu.
Icyo gihe ni bwo urugamba rwo kubohora RDC rwatangiye.
Bisimwa yavuze ko barwanye kumpamvu z’uko bameneshejwe mu gihugu cyabo. Yanagaragaje kandi ko biteye agahinda, kubona Abarundi bari guhambiriza Abanye-Congo kuva ku butaka bwabo, abasaba ko bakwiye kwibwiriza bagasubira iwabo ku neza.
Yavuze kandi ko nta bibazo bafitanye n’abaturage b’i Burundi, bityo bakwiye kubavira mu gihugu cyabo, inzira zikiri nyabagendwa.
Yasoje anenga bikomeye perezida w’u Burundi, avuga ko ahora arajwe inshinga no kwivanga mu bya Banye-Congo, ashimangira ko ibyo ari gukora ari uguteranya Abarundi n’aba baturage ba RDC.
Ati: “Ibi bizamukoraho mu bihe bizaza. Turasaba ingabo z’u Burundi zaciye ingando ku misozi ya Minembwe kuyivaho, zikajya iwabo. Ni batabikora ku neza tuzabasubiza yo ku nabi. Kuko Abanyamulenge bagomba kuba mu byabo amahoro.”





