• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Bisimwa yemeje ko batifuza kongera kwinjizwa mu ngabo zatsinzwe, ahubwo bashyize imbere kubaka ingabo nshya z’igihugu

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 29, 2025
in Conflict & Security
0
Bisimwa yemeje ko batifuza kongera kwinjizwa mu ngabo zatsinzwe, ahubwo bashyize imbere kubaka ingabo nshya z’igihugu
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bisimwa yemeje ko batifuza kongera kwinjizwa mu ngabo zatsinzwe, ahubwo bashyize imbere kubaka ingabo nshya z’igihugu

Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batemera na gato igitekerezo cyo kwinjizwa cyangwa gusubizwa mu ngabo za FARDC z’igihugu cyari gisanzweho, avuga ko zatsinzwe, ahubwo bahisemo inzira yo kubaka Ingabo nshya zishoboye kandi zubaha igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Bisimwa yagize ati:

“Twabivuze kenshi kandi turongera kubihamya no ku meza y’ibiganiro: kwinjizwa (brassage cyangwa mixage) mu ngabo zatsinzwe si inzira yacu. Duhisemo kubaka no kuyobora Ingabo nshya z’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Ibi abitangaje mu gihe harushaho kugaragara umwuka mubi mu gihugu hagati ya guverinoma ya RDC n’uyu mutwe witwaje wa M23 n’inama yawo ya politiki ishyigikiye ko habaho impinduka zifatika ku miyoborere y’igihugu no ku mutekano.

Kugaragaza ko batemera kongera kwinjizwa mu gisirikare cya FARDC, ni ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye mu mitekerereze ya M23, bigaragaza ko bari kwitegura gushyiraho inzego zabo bwite za gisirikare no kwihagararaho nka Leta nshya cyangwa igice kiyihariye.

Aya magambo ya Bisimwa ashobora kongera gufatwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa nk’ukwigomeka ku mategeko y’igihugu, ariko ku rundi ruhande, atanga ishusho y’uko ibiganiro bishingiye ku kugarura amahoro bizasaba impinduka zifatika mu miterere y’igihugu.

Bisimwa na M23 bavuga ko barambiwe guhezwa, gusubizwa inyuma mu masezerano adashyirwa mu bikorwa, no gusubizwa mu ngabo zitagira umurongo cyangwa icyerekezo gifatika.

Ibi bishobora kuba intangiriro y’igihe gishya cya politiki n’umutekano muri RDC, aho M23 ishaka kugira ijambo mu kubaka inzego nshya z’igihugu.

Tags: BisimwaFardcM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?