Bitakwira yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda.
Umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Justin Bitakwira yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda ndetse kandi akangurira Wazalendo kurwana bivuye inyuma.
Hari mu kiganiro yagiranye na Wazalendo i Uvira, aho yababwiraga ko u Rwanda rufite ibyitso muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Hariho ibyitso by’umwanzi muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Roho zacu zagurishijwe kuri Kagame. Kandi n’amadorali ijana ashobora kugura umuntu.”
Yakomeje agira ati: “Nahamagariye urundi rubyiruko gukurikira ingabo zacu. Ibi nabitanzeho ibisobanuro mu yindi nama nagiranye na Wazalendo.”
Bitakwira muri iki kiganiro yagaragaje ko u Rwanda ari rwo mwanzi Congo ifite.
Ati: “Duhanganye n’u Rwanda kandi iyi ntambara ntabwo ari intambara yo kurwanya perezida Felix Tshisekedi. Ni ugutwara igihugu cyacu.”
Yavuze kandi ko azahura na bayobozi ba Uvira kugira ngo bashakire igisubizo iyi ntambara barimo.
Yagaragaje kandi ko uruzinduko rwe muri iki gice cya Uvira ko rutagamije amacakubiri.
Ati: “Ntabwo nagiye muri Uvira ngo ntandukanye abantu, cyangwa ngo nsabe akazi, kubera ko ntabwo ndi umushomeri. Ndi umudepite. Nagiye muri Uvira kuzamura molare ya Wazalendo.”
Akomeza agira ati: “Kandi ndasezeranya n’abo muri Mwenga, Kalehe, Shabunda, ko imitima yacu iri kumwe na bo . Ndashishikaza abarwanira Nyangenzi, imitima yacu iri kumwe na bo.”
Justin Bitakwira yijeje ati: “Dufite ingabo zingenzi mu badepite bacu. Turakomeza kuzishyigira binyuze mu ngingo zitandukanye.”
Uyu depite Bitakwira ni umuntu wakunze kurangwa n’imvugo zivangura amoko kandi zibiba urwango izibasira by’umwihariko Abanye-Congo b’Abatutsi.