Bitunguranye, RDC yitandukanyije n’ibyarimo biyihuza na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Repubulika ya demokarasi ya Congo yahagaritse ubufatanye n’abayihuzaga na Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu biganiro byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’itunganywa ry’ayo mabuye y’agaciro.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka 2025, ni bwo RDC yatangiye gukorana ibiganiro by’abahuza mu biganiro by’ubufatanye n’ishirahamwe rya Earhart Turner LLC rikorera i Washington DC.
Iri shirahamwe rya Earhart Turner ryari rimaze igihe gito rivutse, aho ryagiranye na Leta ya Congo amasezerano yo kuyifasha mu gihe cy’amezi atandatu, yishyurwa miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika.
Earhart Turner yahawe inshingano yo guhagararira Leta y’i Kinshasa mu biganiro n’abagize intego ishinga amategeko ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu bindi bigo by’iki gihugu, kuyifasha mu matangazo yihariye no mu bushakashatsi n’ubusesenguzi burebana n’umutekano.
Ibi biganiro byari bigamije gusaba Amerika gutanga ubufasha mu kurinda umutekano wa RDC wahungabanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro no kubaka igisirikare cyayo, na yo iyisezeranya gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.
Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 07/04/2025, umuvugizi wa perezida Felix Tshisekedi, Tina Salama yatangaje ko igihugu cye gishize imbere ibiganiro by’ubufatanye bitaziguye hagati yacyo n’icya Amerika.
Avuga ko Tshisekedi yahagaritse amasezerano yose Leta y’i Kinshasa yagiranye n’ibigo by’abahuza by’Abanyamerika, birimo Earhart Turner.
Yagize ati: “Ku bw’iyo mpamvu, perezida Felix Tshisekedi ahagaritse ibwiriza rishya ryerekeye amasezerano yose ndetse n’intambwe zatewe hagati ya RDC n’ibigo by’abahuza byo muri Amerika, birimo Earhart Turner.”
Ni icyemezo Leta y’i Kinshasa yafashe nyuma yo kwakira intumwa za Amerika ziyobowe n’umujyanama mu bijanye n’ubufatanye na Afrika, Massad Boulos, zari zasezeranyije RDC gukomeza ibiganiro kuri ubu bufatanye.