Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yategujwe kogoshwa nk’uko byakorewe Eddie Mutwe.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yateguje guta muri yombi no kogosha umunyapolitiki usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.
Muhoozi yateguje Bobi Wine kumwogosha, nyuma yuko Eddie Mutwe usanzwe akuriye abarinzi be atawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda.
Bobi Wine mu butumwa yashyize hanze akoresheje urubuga rwa x, yavuze ko Mutwe yatawe muri yombi n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda uzwi nka SFC.
Ubundi na General Kainarugaba Muhoozi ubwe, yari aheruka kwigamba ko ari we ufite Eddie Mutwe, ari nabwo yahise ateguza Bobi Wine ko ari we ugiye gukurikiraho.
Yagize ati: “Eddie Mutwe ari mundake yanjye, ari kwiga urunyankole. Ni wewe Bobi Wine uri bukurikireho.”
Mu bundi butumwa Gen.Muhoozi yari yatanze mbere y’ubu, yavuze ko Eddie Mutwe yitaweho n’abasirikare ba SFC bikarangira abaye neza.
Ati: “Eddie Mutwe kuri ubu umutwe we urasa n’igi. Aracyeye cyane.”
Ifoto Muhoozi yashyize kurubuga rwa x yerekanye Mutwe mu busanzwe ugira ubwanwa bwinshi yabwogoshwe ndetse n’umusatsi we wose.
Bityo, Muhoozi ateguza Bobi Wine ko niyongera kugira umuntu wo mu muryango we atuka azashyira ubuzima bw’uriya murinzi we mu kaga.
Mu butumwa Bobi Wine yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu, yahamagaje imyigaragambyo yo kwa magana”itotezwa no kwamburwa ubumuntu” Eddie Mutwe akomeje gukorerwa.
Ni naho Muhoozi yahise amuteguza gufatwa akanafungwa, ndetse akazakorerwa iyicarubozo rirenze iryo yakorewe muri 2018, ubwo inzego z’umutekano za Uganda zamuhushaga zikarasira mu cyico uwari umushoferi we mu karere ka Arua.
Ati: “Ni wewe ukurikiraho Kabobi. Uribuka Arua? Uko wariraga Barbie ngo agutabare ? Kuri iyi nshuroho nzaguca ubugabo.”
Yongeyeho ati: “Kabobi uzacya ninkogosha umusatsi nkaguhamagara rukurutu.”
Eddie Mutwe yatawe muri yombi nyuma y’igihe Gen.Muhoozi yihanangiriza abayoboke b’ishyaka NUP rya Bobi Wine abasaba kureka kwambara imyambaro isa naho ihuriye n’igisirikare no kureka imyitwarire iyo ari yo yose ya gisirikare.
Nanone kandi yongeye kuburira agatsiko kaririya shyaka rya Bobi Wine kiyita ‘Foot Soldiers’ kureka guteza akavuyo, kandi kakomeza akagasenya cyangwa abakagize bagahura n’akaga.