Bombori bombori iravugwa mu muryango wa CEDEAO, nyuma y’uko Mali, Burkina Faso na Nijeri byivanyemo.
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afrika y’u Burengerazuba (cedeao) bahuye ukubiri, nyuma y’uko Mali, Burkina Faso na Nijeri bakuyemo akabo karenge, abandi nabo barimo Tchad na Gineya bahurira ukwabo.
Uy’umuryango wa Afrika y’u Burengerazuba muri iki gihe wacitsemo ibice, kuko wakiriye inama zibiri z’abakuru b’ibihugu mu mpera z’iki Cyumweru turimo dusoza.
Imwe yakiriwe na Nijeri ihuza abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Sahel biyobowe n’abasirikare, ikurikirwa n’indi izakirwa na Nijeriya yo ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’Afrika y’u Burengerazuba (cedeao).
Inama yabereye i Niameye ku wa Gatandatu w’ejo hashize ni iya mbere abakuru b’ibi bihugu bagize iri mu rwego rw’umuryango mushya bashyizeho witwa Alliance of Sahel States(AES).
Mali, Burkina Faso na Nijeri bashyizeho amasezerano yo gutabarana mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize batangaza ko basezeye mu muryango wa CEDEAO.
Imwe mu mpamvu zabateye gusezera n’uko bavuga ko u Bufaransa bwifatiye ako karere kandi budatanga ubufasha buhagije bwo kurwanya abajihadiste. Bavuye muri CEDEAO bahita birukana ingabo z’u Bufaransa zari mu bihugu byabo zivuga ko zazanywe no kurwanya abajihadiste.
Icyo gihe bahise biyegereza abo bise abafatanyabikorwa b’abanyakuri ari bo u Burusiya, Turukiya na Irani.
Perezida wa Burkina Faso yatangaje ko kuri iyi gahunda y’inama harimo kuganira ku kurwanya iterabwabo no kunoza ubufatanye hagati y’ibi bihugu.
Inama ya Cedeao yo muri Nijeriya yo izaganira ku buryo ibihugu bihuriye muri uyu muryango bikwiye kwitwara ku byawuvuyemo bigashinga umuryango mushya.
MCN.
An interesting discussion is value comment. I think that it’s best to write more on this matter, it may not be a taboo topic however typically persons are not enough to talk on such topics. To the next. Cheers