Imirwaro yongeye kuba uy’u munsi k’u Cyumweru, ihuje M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Ni Urugamba bivugwa ko rwabereye ku musozi wa Kabase, hafi na gasantire ka Kiluku, mu bice bihana imbibi n’i Ntara ya Kivu y’Amajyarugu na Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru dukesha abari muri ibyo bice bavuze ko iyo mirwano yabaye mu gihe Wazalendo bashaka kwisubiza umusozi wa Kabase na i Shasha, bivugwa ko ari ngenzi mu buryo bw’urugamba nk’uko na M23 iheruka kubyemeza mu inyandiko baheruka gushira hanze.
MCN, yabwiwe ko iyo mirwano yaje kurangira Wazalendo bongeye kuyabangira ingata nk’uko bahora babikora.
Iyo mirwano yabaye mugihe imihanda yahuzaga ama teritware n’u Mujyi wa Goma bya maze gufungwa aho amakuru yibanze yemeza ko iyo mihanda yose igenzurwa na M23.
Umuhanda uhuza Rutsuru-Goma, Masisi-Goma ndetse n’u muhanda uhuza Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa na M23.
Ibi byateje impagarara abaturage baturiye u Mujyi wa Goma, uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’ubwo biruko perezida Félix Tshisekedi akomeje kwinangira kuganira na M23, mu kiganiro aheruka guha itangaza makuru i Kinshasa, yavuze ko nta narimwe azigera aganira na m23.
Bruce Bahanda.