BREAKING NEWS: Bertrand Bisimwa ageze mu Minembwe yatangaje ko intambara irangiye burundu; byinshi kuri iyi nkuru
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu ruzinduko rwabereye mu Minembwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Bertrand Bisimwa, yahaye ubutumwa abaturage b’Abanyamulenge batuye muri ako gace, avuga ko intambara yari imaze igihe ibugarije irangiye burundu kandi ko ibitero byabagabwagaho bitazongera.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Bisimwa yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byari bimaze igihe bigabwa ku baturage bo muri Minembwe no mu bindi bice biyikikije bitazongera kubaho.
Yagize ati:
“Ibitero mwari mumaze iminsi mugabwaho n’abanzi bagambiriye kubarimbura ntibazongera kubibagabaho.”
Yakomeje avuga ko mu bihe bishize ibitero byageze hafi cyane ya Centre ya Minembwe, ariko ko uko ibintu bihagaze ubu bitazongera kubaho.
Yagize ati:
“Ubushize ibitero byagarukiye aha hafi, ariko guhera uyu munsi ntibizongera. Ababagabaho ibitero murabazi; baturuka iburasirazuba, iburengerazuba n’ahandi, ariko igihe cyabo kirarangiye.”
Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko ubutumwa yazaniye abaturage atari ubwe gusa, ahubwo ko yabutumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za AFC/M23, Gen. Sultan Makenga, ndetse n’Umuhuzabikorwa Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa.
Yagize ati:
“Gen. Sultan Makenga, umwana wanyu, n’Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, barantumye ngo mbabwire ko intambara iwanyu irangiye kandi ko mutazongera kugabwaho ibitero.”
Uru ruzinduko rwa Bertrand Bisimwa rwabaye mu gihe abayobozi bakuru ba AFC/M23 bageze i Minembwe bavuga ko baje guhumuriza abaturage nyuma y’iminsi myinshi bavuga ko bamaze bahanganye n’intambara ikomeye.
Mu bandi bayobozi bari kumwe na Bertrand Bisimwa harimo Dr. Kaniki, Umuyobozi wa MRDP-Twirwaneho, Moïse Nyarugabo wabaye Minisitiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen. Byamungu, ndetse n’abandi bayobozi bo muri iri huriro.
Uru ruzinduko rwabaye nyuma y’imirwano iherutse kubera mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe, aho AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bavuga ko basubije inyuma ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo, mu bice birimo Minembwe, Mikenke, Rwitsankuku, Point Zero n’utundi duce two muri Teritwari za Fizi na Mwenga.
Aya magambo ya Bertrand Bisimwa aje mu gihe umutekano mu misozi ya Minembwe ukomeje gukurikiranwa n’impande zitandukanye, mu gihe abaturage benshi bagaragaza icyifuzo cyo kubona amahoro arambye nyuma y’igihe kirekire akarere kamaze karangwamo intambara n’ihungabana ry’umutekano.






