BREAKING NEWS: Bujumbura Ihindutse Centre ya Dipolomasi ku Bibazo bya RDC—Impaka Zikomeye ku Ruhare rwa Ndayishimiye
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kugaruka ku bikorwa bya dipolomasi biri kubera i Bujumbura mu Burundi, byateguwe na Perezida w’u Burundi, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubumwe bwa Afurika, Évariste Ndayishimiye. Ibi biganiro bigamije gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano bikomeje guhungabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ikinyamakuru La Tempête des Tropiques kivuga ko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga na Jean-Marc Kabund, bitabiriye ibi biganiro, aho bari kuganira ku mushinga w’igisubizo ku kibazo cya RDC ushyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Nanone, hatangajwe ko hari n’abahagarariye ihuriro CENCO ndetse n’Itorero rya ECC bitabiriye ibi biganiro, mu gihe uwahoze ari Perezida Joseph Kabila atagaragaye muri iyi gahunda, bivugwa ko byatewe n’impamvu zitandukanye zishingiye ku mategeko n’imiterere ya politiki.
Ikinyamakuru Congo Nouveau cyo cyagaragaje ibi bikorwa nk’impinduka mu mikorere ya dipolomasi yo mu karere, kikabihuza n’ikibazo gikomeje kwibazwa kigira kiti: “Ese Ndayishimiye yasimbuye Lourenço?” Ibi bikaba bifitanye isano n’uruhare rwo guhuza impande zitandukanye rwari rusanzwe rukorwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, mu biganiro bya Luanda.
Ibi binyamakuru kandi bivuga ko iyi gahunda y’i Bujumbura yakiriyemo intumwa ziturutse mu nzego za politiki, sosiyete sivile n’amadini, mu rwego rwo kuganira ku buryo hashyirwaho umusingi w’ibiganiro bishobora kuganisha ku mahoro arambye, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande, Le Phare yo inenga ibi biganiro, ibivuga nk’“ibiganiro bivanze cyane,” ivuga ko bishobora no gukoreshwa mu kugabanya isura y’ihuriro AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho mu rwego rwa politiki mpuzamahanga.
Iyi nkuru kandi yibutsa ko Perezida Félix Tshisekedi akomeje kugaragaza ko nta biganiro bishobora kwemera “ibihembo by’intambara” cyangwa ibikorwa bishobora gufatwa nk’ibihungabanya ubusugire bwa RDC.
Minembwe Capital News ibona ko iyi mpuzandengo ya dipolomasi iri kubera i Bujumbura itavugwaho rumwe, cyane cyane ku ruhare rwa Perezida Évariste Ndayishimiye. Ibi bijyana n’uko bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko “batabona ubuhuza bwa Ndayishimiye mu gihe na we avugwaho kugira uruhare mu bitero bigabwa ku Banyamulenge batuye mu bice bitandukanye by’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”
Hari kandi abatanga ibitekerezo bikomeye banenga iyi mikorere ya dipolomasi, aho bamwe bavuga ko “uwananiwe kuyobora igihugu cye atakwihutira gutanga ibisubizo ku bibazo by’abandi,” mu rwego rwo kunenga uruhare rw’abayobozi bamwe mu biganiro by’amahoro byo mu karere.
Mu gusoza, ibiganiro bya Bujumbura bikomeje kugaragara nk’igerageza rishya rya dipolomasi mu gushaka igisubizo ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere muri RDC. Nyamara, ibi biganiro bikomeje gukurura impaka nyinshi ku miterere yabyo, ku nyungu zabyo, ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.





