BREAKING NEWS: Indege ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yateye ibisasu mu baturage bo muri Masisi na Walikale
Indege y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yateye ibisasu mu baturage bo mu turere twa Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 27/11/2025.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ibyo bice yemeza ko ibisasu byaguye mu gace ka Kibati (Walikale) no muri Kasopo (Masisi), bitera ubwoba n’akavuyo mu baturage bahise batangira guhungira ahizewe.
Kugeza ubu, nta mibare y’abaguye cyangwa abakomeretse iratangazwa ku mugaragaro. Ubuyobozi bwa FARDC nabwo ntiburagira icyo butangaza kuri ibi bikorwa bivugwaho kwibasira abaturage basanzwe.
Ibi bibaye mu gihe imirwano ikaze yari yatangiriye mu Kibati, aho amakuru yemeza ko ingabo za Leta (FARDC), n’abafatanyabikorwa babo ari bo Wazalendo na FDLR bari bagabye ibitero ku birindiro by’umutwe wa AFC/M23. Uyu mutwe ngo wahise wirwanaho, bikavugwa ko wasubije ibyo bitero inyuma.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yaho AFC/M23 isubije inyuma ingabo za Leta zakoresheje indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zirasa mu bice bituwemo n’abaturage ndetse no mu birindiro bya AFC/M23.






