BREAKING NEWS: Mai-Mai n’ingabo z’u Burundi barashinjwa kwibasira abaturage ku Ndondo ya Bijombo
Amakuru mashya agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko inyeshyamba za Mai-Mai hamwe n’ingabo z’u Burundi bakomeje ibikorwa bihungabanya abaturage bo ku Ndondo ya Bijombo, birimo kurasa amasasu, kunyaga amatungo no gutera abaturage ubwoba.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 13/11/ 2025, Mai-Mai binjiye muri aka gace ku bwinshi, banyaga inka z’Abanyamulenge zibarirwa muri za mirongo, ndetse hakomeje kuvugwa ko hari izindi nyinshi zari zigenewe kuribwa cyangwa kugurishwa. Zimwe muri zo zaje kugaruzwa mu masaha ya nyuma.
Amakuru mashya anemeza ko aba barwanyi ba Mai-Mai bari kumwe n’abasirikare ba FARDC ubwo bageraga muri aka gace baturutse ku Gataka hafi y’umujyi wa Uvira. Mu gihe gito bakigeramo, bakambitse mu bice bya Mubikinga na Gongwa, mu gihe ingabo z’u Burundi zikomeje kuhagenzura nk’uko bisanzwe.
Kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, ubwo Mai-Mai yerekeza ku Murambya, yahise itangira kurasa amasasu menshi, bituma abaturage bo muri ako gace bahunga ku bwinshi. Ababonye ibibera ku Murambya bemeza ko n’ingabo z’u Burundi za subije, ibintu bishimangira ibivugwa ko “hari imikoranire” hagati y’impande zombi.
Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:
“Barimo kwigira nk’aho badakorana, ariko ibikorwa byabo byerekana ko bari mu mugambi umwe. Barashaka ko abaturage bahunga kugira ngo babone uko banyaga ibyasigaye.”
Amakuru akomeje gukusanywa, ndetse hari impungenge ko ibi bikorwa bishobora kuvukamo indi mirwano minini muri bice byo muri grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira.






