Brig.Gen.Byamungu yahishyuye indi mijyi ikomeye bagiye kwambura ihuriro ry’ingabo za RDC
Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Brigadier General Maheshi Byamungu yavuze ko bagomba gufata indi mijyi ihuriro ry’Ingabo za Congo zifashisha mu kubagabaho ibitero irimo uwa Uvira na Kisangani.
Yabitangarije mu mujyi muto wa Nzibira uherereye muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uwo yagezemo aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 26/09/2025.
Gen Byamungu yasuye umujyi wa Nzibira nyuma y’aho ku cyumweru abarwanyi abereye umuyobozi bawufashe ku cyumweru.
Yasobanuye ko uyu mujyi bawubohoje kubera FARDC n’abambari bayo bawuteguriragamo ibitero.
Umujyi wa Nzibira ni umwe mu yingenzi muri Kivu y’Amajyepfo, kuko uzwiho ubucuruzi, kandi wibitseho amabuye y’agaciro arimo Gasegereti na Zahabu.
Mu biganiro n’abaturage ba Nzibira, Gen Byamungu yababwiye ko intego yabo ni ukubabohora bakava mu buretwa bw’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Yavuze kandi ko ibitero byategurirwa muri Nzibira byahitanaga inzirakarengane hirya no hino, ari na yo mpamvu birukanye FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, anongeraho ko n’aho bahungiye bazahabambura.
Yagize ati: “Tshisekedi n’abamwoshya ntibashaka guhagarika intambara. Indege zazanye abasirikare benshi hano; twafashe kandi ama-bombe menshi bateraga mu buturage.”
Yabwiye kandi abaturage b’i Nzibira ko igihe cyose Tshisekedi atazacya bugufi ngo baganire, igisirikare cyabo cya AFC/M23 gifite ubushobozi bwo gufata n’i Kinshasa, kandi ko bazayifata.
Ati: “Tshisekedi nta basirikare afite, na bo yarafite, usibye kwiba nta kindi bazi cyo gukora.”
Ubundi kandi yavuze ko igisirikare cya AFC/M23 ari icy’abaturage, kandi ko nta muturage n’umwe uhejwe, asaba abifuza kubiyungaho kuva inyuma ya Wazalendo na FARDC bakaza gufatanya gukuraho ubutegetsi bujegajega bwa Tshisekedi.
Ni naho yahise avuga ko bagiye gukurikira iyo abasirikare ba FARDC bahungiye, avuga ko abenshi bahungiye i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Gen Byamungu yakomeje avuga ko uriya mujyi wa Kisangani ukoreshwa nk’ibirindiro bidasanzwe, ngo kuko utegurirwaho indege z’intambara na drones mu kugaba ibitero ku baturage bo mu bice bagenzura.
Ahandi yagaragaje bagiye kubohoza ni Shabunda, asobanura ko bashaka kuhafata kugira bafunge inzira zinyuramo ubufasha bwa FARDC na Wazalendo buturutse ku bibuga by’indege bya Kindu na Kisangani.
Mugusoza yihanganishije abaturage batuye mu mujyi wa Uvira, ababwira ko bagiye kubatabara bakabagobotora mu maboko y’ingabo za FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo FDLR ibatera ibibazo bafite kuri none.