Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu
Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo Wazalendo bakomeje ku mukoreraho urugomo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ni bwo yageze i Uvira aturutse i Kindu mu ntara ya Maniema. Bivugwa ko yanyuze i Bujumbura mbere yuko yinjira mu mujyi wa Uvira.
Amakuru aturaka i Uvira avuga ko ashobora kuraswa na Wazalendo kuko imushinja kuba ari Umunyarwanda, kandi ko yatanze n’umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, ndetse ngo yanishe Abazalendo muri Kindu aho yaramaze igihe kirekire akorera ibikorwa bya gisirikare.
Ubuyobozi bwa FARDC bwo buvuga ko bumushyigikiye, ariko bukavuga ko budafite ububasha bwo kugenzura Wazalendo.
Ku rundi ruhande bivugwa ko FARDC ishobora kumurasa ikabyegeka kuri Wazalendo cyangwa kubasirikare bibimwarumogi.
Hari andi makuru avuga ko ku manywa yo kuri iki cyumweru Wazalendo berekeje kuri Hotel arimo iherereye hafi no kuri Secteur mu mujyi wa Uvira, ariko kubwamahirwe ye FARDC irabitanga, ahubwo bakomeza guteza urusaku bamubwira gusubira iyo yaje aturutse.
Uru rusaku rwanatumye abatari bake mu baturage bo muri icyo gice berekeza i Bujumbura mu Burundi barahunga. Nta mubare w’amaze guhunga uratangazwa, ariko biravugwa ko hamaze kwambuka benshi.
Icyibazwa ni amahitamo ya perezida Felix Tshisekedi, arakomeza kubarara kuri Gasita areke Wazalendo?