• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 19, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bujumbura: Umukwabu Utunguranye Muri Mutakura Wasize Abaturage mu Rujijo!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 19, 2026
in Regional Politics
0
Bujumbura: Umukwabu Utunguranye Muri Mutakura Wasize Abaturage mu Rujijo!
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bujumbura: Umukwabu Utunguranye Muri Mutakura Wasize Abaturage mu Rujijo!

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Amakuru Minembwe Capital News (MCN) imaze kwakira kuri uyu mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 19/11/2026, ikesha amasoko yayo i Bujumbura mu Burundi, aravuga ko inzego zishinzwe umutekano zakoze umukwabu udasanzwe mu gace ka Mutakura, hibandwa cyane cyane ku ngo zituwe n’Abanyamulenge n’abandi banyamahanga, nubwo n’abaturage b’Abarundi na bo bagezweho n’icyo gikorwa.

Amakuru MCN yahawe agaragaza ko abapolisi bagiye basaka ingo zitandukanye, binjira mu byumba no mu bindi bice bigize amazu, bagenzura ibyangombwa biranga abantu bahasanze.

Aya makuru avuga ko umuntu wese wasangwaga adafite ibyangombwa bimuranga yajyanwaga ku biro bya Zone kugira ngo abazwe.

Mu buhamya bw’umwe mu baturage wahaye MCN amakuru, yavuze ko umukwabu wibanze ku ngo zitandukanye, zirimo iz’impunzi z’Abanyamulenge, nubwo n’abandi baturage na bo bawukorewe.

Yagize ati:

“Ni mu mazu bari gusaka. Ahanini ndabona bari gusaka ay’Abanyamulenge n’abandi banyamahanga, ariko si bo bonyine kuko bageze no mu Banyagihugu (Abarundi). Basanga udafite ibyangombwa, bakakujyana ku biro bya Zone.”

Undi mutangabuhamya yasobanuye ko abapolisi bakoraga isaka rirambuye, binjira no mu byumba byo mu nzu, bagenzura ahantu hatandukanye, haba mu ngo z’abanyamahanga cyangwa iz’abaturage b’Abarundi.

Yagize ati:

“Urumva bagenda basaka, bakinjira no mu byumba by’imbere. Akantu n’akandi baragasaka, haba mu ngo z’abanyamahanga cyangwa mu z’abanyagihugu. Bose bari gusakwa, ariko cyane cyane abanyamahanga.”

Amakuru MCN yakiriye kandi agaragaza ko uyu mukwabu utari ubwa mbere ukorewe muri ako gace, ndetse ko ibikorwa nk’ibi binakorwa no mu bindi bice bitandukanye bya Bujumbura. Ni ibikorwa byagiye bigaruka mu bihe bitandukanye, mu rwego rwo gukaza umutekano.

Ikindi cyagarutsweho n’amasoko ya MCN ni uko abantu benshi bafashwe bakajyanwa kubazwa, bose bakaba bakuwe mu gace ka Mutakura, ahakorewe uwo mukwabu.

Ibi bibaye mu gihe Abanyamulenge bakomeje gufungwa mu Burundi, aho usanga hari ibivugwa ko bamwe muri bo bafungwa bazira ubwoko bwabo.

Ni mu gihe kandi ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zagiye gufasha igisirikare cya Congo mu bikorwa byo kurwanya FRN, iharanira kurengera abaturage n’abandi Banyekongo bahohoterwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, by’umwihariko Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange.

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Tags: BujumburaMutakuraUmukwabu

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?