Bumwe mu buhamya ku bitero byagabwe kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi.
Nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigabweho ibitero bikaze by’ihuriro ry’Ingabo za Congo, iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC, ikabisubiza inyuma; Minembwe Capital News yabwiwe uko byari byifashe n’abaturiye aho iyo mirwano yaberaga.
Ni imirwano yirije umunsi, aho yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri n’igice z’igitondo, irangira igihe c’isaha ya saa kumi z’umugoroba, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Bumwe mu buhamya twahawe n’abatuye ahaberaga imirwano buvuga ko bitari byoroshye, ahubwo ko byari bikaze.
Ati: “Umwanzi wateye mu Rugezi yahunze, ariko ibitero yagabye byari bikomeye.”
Uyu waduhaye ubu buhamya mbere, yanavuze ko byari gutera isoni, mu gihe ihuriro ry’ingabo za Congo zari kugira agace zifata, ngo kuko iki gice Twirwaneho na M23 bamaze kukimenyera kandi bakaba bazi amayira yacyo yose.
Ati: “Byari gukoza isoni iyo iyi mitwe igenzura iki gice yariguhunga. Ni igice abarwanyi bayo bamaze kumenya neza. Ubu isoni ziri kubari bagabye ibitero.”
Ubu buhamya bukomeza buvuga ko imirambo irenga 12 y’abo mu ruhande rwa Leta yasigaye ahaberaga imirwano.
Ati: “Imirambo y’umanzi irahasigaye, isigaye kwa uwanja.”
Ubundi buhamya buvuga ko imirwano yarangiye igihe c’isaha ya saa kumi zija gushyira muri saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Bugira buti: “Adui ahunze saa kumi n’iminota nka mirongwine n’ibiri. Yateye aturutse inzira nyinshi, kandi yakoresheje imbunda ziremereye zirimo izirasa Amakompola n’izindi.”
Ubu buhamya bunagaragaza ko umwanzi ko yakoresheje uburyo atarasanzwe akoresha, ngo kuko yateraga ibisasu ari mu ntera ndende.
Ati: “Intambara ya none umwanzi yayirwaniye ari mu ntera itari ngufi. Yarasishaga imbunda nini n’amakompola. Nta mbunda nto yigeze ikoreshwa uyu munsi.”
Iyi mirwano yaberaga ku musozi wo kwa Didas n’ahazwi nko ku bitaro ugana ahahoze ari kwa Sabune, ni mu gihe yahereye ahitwa i Muchikachika.
Kuri ubu utu duce twose twaberagamo imirwano turi mu biganza by’aba barwanyi bo muri Twirwaneho na M23, nyuma y’uko ingabo za Congo zagabye biriya bitero zikijijwe n’amaguru zirahunga.
Ibi bitero ingabo z’u ruhande ru rwanirira guverinoma ya RDC, zabigabye ziturutse mu Rugomero no mu bindi bice biherereye mu ruhande rw’i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo, nk’uko n’ubundi ubu buhamya bwakomeje bubivuga.
Uwavuganaga na Minembwe Capital News, yagize ati: “Bashobora kuba baturutse mu Rugomero baserukana mu Gisesero, bafata kwa Mwera, babona kuzamukana ku Bitaro. Hari n’izindi nzira banyuzemo z’Ibisambu. Erega bari umusenyi kandi baturutse inzira nyinshi.”