Burundi: Impanuka Ikomeye Yahitanye Imbonerakure, Abapfuye Ni Benshi
Minembwe Capital News (MCN)
Abasore 31 bo mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi ku izina ry’Imbonerakure, bapfuye bazize impanuka ikomeye y’imodoka yabaye ubwo bari mu rugendo rwo gutaha bavuye mu myitozo yari imaze icyumweru, yabereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Amakuru MCN ikesha amasoko yayo, anemezwa n’ibitangazamakuru byo mu Burundi, avuga ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 15/11/2026, mu gace ka Kabanga, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.
Abitabye Imana bari mu rubyiruko rw’Imbonerakure, bakaba bari bavuye mu myitozo yabereye ahitwa Mukinya, mu gace ka Mubuga, muri Komini Ngozi, aho bari bamaze icyumweru bahugurirwa mu bikorwa byateguwe n’ishyaka CNDD-FDD.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Burundi agaragaza ko iyi myitozo yari igamije gukangurira urubyiruko indangagaciro no kurutoza imyitwarire iboneye, nk’uko byasobanuwe n’inzego za Polisi.
Uko impanuka yahitanye Imbonerakure 31 yagenze
Nk’uko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Burundi abivuga, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye aba basore yagize ikibazo cya feri ubwo yari igeze mu gace ka Kabanga.
Bivugwa ko umushoferi yananiwe kuyigenzura, maze imodoka igonga amazu abiri yari ku nkengero z’umuhanda, nyuma irahirima.
Iyi mpanuka yahise ihitana abantu 25, mu gihe abandi benshi bakomeretse bajyanwa mu bitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Nyuma y’aho, abandi bantu batandatu bari bakomeretse bikomeye na bo bitabye Imana, bituma umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka ugera kuri 31.
Icyo twamenye ku cyateye urupfu rwabo
Amakuru ahari agaragaza ko aba basore batishwe n’imyitozo bari bitabiriye, ahubwo bahitanywe n’impanuka y’imodoka yabaye ubwo bari mu rugendo rwo gutaha bavuye mu mahugurwa yari amaze icyumweru.
Minembwe Capital News (MCN)
