• About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, November 25, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Burundi: Nyuma y’Iminsi Bafunzwe, Abanyamulenge 9 Barekuwe, Ariko Hari Ikindi Giteye Impungenge!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 24, 2026
in Regional Politics
0
U Burundi: Impungenge ku Banyamulenge Zikomeje Kwiyongera, Undi Muryango Uravuga ko Umwe mu Bawo Yafashwe Akajyanwa Ahatazwi
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Burundi: Nyuma y’Iminsi Bafunzwe, Abanyamulenge 9 Barekuwe, Ariko Hari Ikindi Giteye Impungenge!

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Minembwe Capital News (MCN) yamenye amakuru yemeza ko Abanyamulenge icyenda bari bafungiye mu Burundi barekuwe, nyuma y’iminsi bari bamaze bafunzwe, ibintu byari byarateye impungenge mu miryango yabo.

Amakuru MCN yamenye binyuze ku masoko yayo ni uko aba bagabo icyenda bose barekuwe ku wa Mbere tariki ya 23/11/2026.

Aba bagabo ni Pasteri Rutebuka Mutabara, Pasteri Ruhumuriza Ndaruhutse, Pasteri Rukenura Etienne, Nyarugabo Aimable, Rugiramarora Richard, Ruhosha Andrean, Elisha Muhubiri, Rutambwe Eric na Bigirumwami Gilbert.

Aba Banyamulenge bafatiwe mu nkambi ya Musenyi, icumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyekongo, iherereye muri Komine ya Giharo, mu Ntara ya Rutana, mu Burundi. Nyuma yo gufatwa, bajyanywe gufungirwa muri kasho, aho bamaze iminsi irindwi mbere yo kwimurirwa ahandi.

Nk’uko amakuru yagejejwe kuri MCN abigaragaza, aba bagabo bafashwe n’inzego z’umutekano zirimo abapolisi, abasirikare ndetse n’Imbonerakure, ubwo bari bateraniye mu biganiro birebana na mutualité yabo yo mu nkambi ya Musenyi.

Kugeza ubu, nta cyaha cyihariye cyigeze gitangazwa nk’impamvu y’ifungwa ryabo. Imiryango yabo yakomeje kugaragaza ko itazi icyatumye bafungwa, mu gihe na bo ubwabo bavugaga ko nta cyaha bakoze.

Kurekurwa kw’aba bagabo ni inkuru ishimishije ku miryango yabo yari imaze iminsi ihangayikishijwe n’ifungwa ryabo, cyane cyane ko itari izi neza aho bafungiye n’impamvu bafashwe.

Ifungwa ry’Abanyamulenge mu Burundi rikomeje guteza impungenge

Nubwo aba bagabo icyenda barekuwe, ikibazo cy’ifatwa n’ifungwa ry’Abanyamulenge bari mu Burundi kiracyakomeje.

Andi makuru MCN yamenye ni uko ku wa Gatanu tariki ya 20/11/2026, undi musore w’Umunyamulenge na we yafunzwe, mu gihe yari yitegura gukora ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 21/11/2026.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ibindi bikorwa byo gufata no gufunga Abanyamulenge bari mu Burundi, bikomeje gutera impungenge mu miryango yabo no mu Banyamulenge muri rusange.

Amasoko ya MCN agaragaza ko kugeza ubu nta cyaha cyihariye cyatangajwe ku bantu bavuzwe muri ibi bibazo by’ifungwa. Ibi bikomeje gutuma imiryango yabo yibaza impamvu bafatwa kandi bagafungwa.

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Tags: Abanyamulenge icyendaBafunguweBurundi

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?