Burundi: Umukuru w’igihugu yavuze amagambo akarishye kuri Ndikumana
Umukuru w’Igihugu c’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yikomye bikomeye Faustin Ndikumana, uyobora ishirahamwe ryigenga PARCEM (Parole et Action pour le Réveil des Consciences et l’Évolution des Mentalités).
Ndayishimiye yabigarutseho ku wa gatatu tariki ya 05/11/2025, ubwo yari mu gikorwa cyo gushyikiriza inshingano musitanteri mushya wa Komine Matongo, Madamu Javière Kanyana.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yahuje Ndikumana na Sanibalate na Tobiya bo muri Bibiliya, bazwi nk’abanzi b’iterambere bagambaniye iyubakwa ry’umurwa mukuru wa Yerusalemu. Yavuze ko Ndikumana asa n’uwataye umurongo w’inyigisho ndetse n’indangagaciro z’abenegihugu.
Yagize ati: “Ni Sanibalate ni Tobiya, agahenda Abarundi. Umuntu yananiwe no kuzuza inshingano z’urugo rwe bwite. Murazi imyaka afise. Niba ari umugabo niyubake urugo tubone. Nawe umugore aze aramusabe rasiyo. Nk’umuntu w’umugabo usaza, yananiwe kwubaka urugo rwiwe, afite amajambo yabwira abandi?”
Aya magambo aje nyuma y’uko Faustin Ndikumana aherutse gutanga ibitekerezo bikomeye ku bibazo by’ubukungu igihugu kirimo, agaragaza impungenge n’imiyoborere idahwitse.
Ishiramwe PARCEM risanzwe rizwiho gutanga ibitekerezo byigenga no gukora ubukangurambaga bugamije gufasha Abarundi kugira uruhare mu miyoborere no mu iterambere. Gusa, amajwi nk’aya atandukanye n’ibyifuzo bya Leta akunze gutera impaka ndetse agafatwa nk’ugutera imbere kw’“abanzi” nk’uko Perezida yabigaragaje.
Iyi mvugo y’Umukuru w’Igihugu yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko igaragaza ugucinyiza abatavuga rumwe na Leta, abandi bakayifata nk’igisubizo cy’umuyobozi urambiwe ibyo afata nk’uguharabika igihugu.





