Butembo: Abaturage Bakoze Umuhango W’Ikigereranyo Wibasiye Kabila, Nangaa na Perezida Kagame, Tshisekedi Akomeje Kunengwa ku Ntambara Yananiwe Gutsinda
Minembwe Capital News (MCN)
Mu mujyi wa Butembo, uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, havuzwe igikorwa cyakozwe n’itsinda ry’abaturage biyita Ihuriro ry’Abaharanira Impinduka, aho bakoze umuhango w’ishyingura ry’ikigereranyo wari ugamije guca intege, binyuze mu mihango ishingiye ku myemerere, Joseph Kabila, Corneille Nangaa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Amakuru atangwa n’abahereye muri uwo mujyi avuga ko iki gikorwa cyatewe inkunga na Guverineri wa Beni, aho icyicaro cy’umujyi wa Goma cyimuriwe nyuma y’uko FARDC n’abambari bayo batsinzwe urugamba, uwo mujyi ukigarurirwa na AFC/M23, umutwe waje guhinduka FRN.
Iki gikorwa kigaragaza uburyo bamwe mu Banyekongo bakomeje kwitabaza ibikorwa bishingiye ku myemerere no ku bimenyetso by’ikigereranyo, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’intambara n’umutekano muke. Icyakora, ibikorwa nk’ibi ntibishobora gufatwa nk’umuti w’ibibazo by’umutekano muke Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganye na byo.
Mu by’ukuri, kwitabaza imihango nk’iyi hagamijwe guca intege abo mutumvikana na bo nta musanzu ufatika bitanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite. Nta cyo bihindura ku rugamba, nta n’ubwo bizana amahoro cyangwa ngo bigire uruhare mu kugarura umutekano w’abaturage. Ahubwo, igihugu gikeneye ibiganiro bifatika, ubwumvikane n’ingamba zifatika zigamije guhagarika intambara.
Ku rundi ruhande, Perezida Félix Tshisekedi na we akomeje kunengwa kubera ko ikibazo cy’umutekano w’igihugu cyakomeje kumunanira. Ibyo anengwa ahanini bishingiye ku kuba akomeje gushyira imbere igisubizo cya gisirikare, mu gihe hari ababona ko yakagombye gushyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane n’abo bahanganye, cyane ko na bo ari Abanyekongo.
Guhitamo intambara nk’inzira yonyine yo gukemura amakimbirane ntibishobora gufatwa nk’ingamba zirambye zo gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Icy’ingenzi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo si ugukomeza gushaka uburyo bwo guca intege abo bahanganye binyuze mu mihango y’ikigereranyo, ahubwo ni ugushaka amahoro arambye, kugarura umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage bose.
Minembwe Capital News (MCN)
