Bwa mbere igisirikare cya Ukraine gikoze ibikanganye ku Burusiya igishobora kuzanira Isi akaga.
Igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/11/2024, cyarashe mu Burusiya gikoresheje intwaro zirasa kure zo mu bwoko bwa ATACMS yahawe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’u Burusiya aho bwatangaje ko Ukraine yatangiye kurashisha misile zo mu bwoko bwa ATACMS yahawe n’igihugu cy’igihangange ari cyo Amerika.
Iz’i mbunda Ukraine ikaba yazikoresheje kumpamvu z’uko u Burusiya bwazanye ingabo za Koreya ya Ruguru kuzifasha mu rugamba rumaze imyaka itatu bahanganye.
Mu Cyumweru gishize, nibwo Ukraine yatangaje ku mugaragaro ko ifite ibimenyetso simusiga bihamya ko ingabo za Koreya ya Ruguru zinjiye mu rugamba gufasha u Burusiya.
Ni nyuma yuko hari zimwe muri izo ngabo zari zaguye mu mirwano, iheruka kubera mu karere ka Kursk.
Bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze kuri perezida wayo, Joe Biden ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, nibwo yahanguye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje misile zirasa kure, mu gihe habura amezi abiri gusa Donald Trump watorewe kuyobora iki gihugu agatangira inshingano nka perezida mushya.
Ni cyemezo kije kandi nyuma y’igihe gito perezida Volodymyr Zelensky atakambiye Amerika ayisaba kwemerera igihugu cye gukoresha ziriya ntwaro mu kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare biri imbere mu gihugu mu Burusiya.
Umwe mu bayobozi ba Amerika bafite aho bahuriye n’ifatwa ry’uriya mwanzuro yavuze ko Amerika yawufashe mu rwego rwo gusubiza kukuba u Burusiya buheruka kohereza muri Ukraine ingabo zo muri Koreya ya Ruguru.
Uyu mwanzuro ukaba uje ari nko guha Ukraine umusaada.
Kimwecyo, mu minsi mike ishize u Burusiya nabwo bwari bwatangaje ko mu gihe Amerika yaba yemereye Ukraine gukoresha ziriya ntwaro mu kuburasaho buzafata ingamba zo guca intege imikoreshereze yazo, kuko buzifata nk’izishobora gutuma intambara ifata indi ntera.
Hagati aho hitezwe icyo u Burusiya buri bukore nyuma y’uko Ukraine yakije umuriro ku butaka bwayo.
[url=https://fastpriligy.top/]priligy cvs[/url] Han S, Yang J, Xu J
[url=https://fastpriligy.top/]priligy alternative[/url] VU University Medical Center, Department of Pulmonology, Boelelaan 1117, 1081 HV Amsterdam, The Netherlands
Read more about lymphedema and risk reduction [url=https://fastpriligy.top/]priligy generico[/url]