• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byakaze, Muhoozi yahishuye ko ingabo ze, zigiye gufata intara imwe yo muri RDC.

minebwenews by minebwenews
February 16, 2025
in Regional Politics
0
Byakaze, Muhoozi yahishuye ko ingabo ze, zigiye gufata intara imwe yo muri RDC.
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakaze, Muhoozi yahishuye ko ingabo ze, zigiye gufata intara imwe yo muri RDC.

Umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’i ngabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu cye, ziri hafi kujya kwigarurira intara ya Ituri iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ubutumwa Muhoozi yatangaje ku munsi w’ejo hashize, aho yavuze ko muri iyi ntara ya Ituri iri gukorerwamo ubwicyanyi kandi ko buri kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abahema. Avuga ko ibyo igihugu cye kitakomeza kubyihanganira.

Yagize ati: “Nta kindi kintu nshaka kuvuga, amaraso yanjye arimo kwicirwa muri Bunia ho mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa RDC. Abantu banjye, Abahima bari bagabweho ibitero. Ibyo ni ibintu bibi cyane kubari kugaba ibitero ku bantu banjye. Nta muntu n’umwe kuri iyi Isi ushobora kwica abantu banjye ngo yibwire ko bizamugwa neza. Ntitwabyiganganira!”

Ubundi kandi, General Kainarugaba yahaye amasaha 24 ingabo za Congo ziri mu mu mujyi wa Bunia muri Ituri, kuba zarambitse imbunda hasi.

Ati: “Mu bubasha mpabwa na Gen. Yoweli Kaguta Museveni, umugaba w’ikirenga wa UPDF; ingabo zose ziri muri Bunia nzihaye amasaha 24 yo kuba zamaze kurambika imbunda hasi. Nizitabikora turazifata nk’umwanzi tuzitere.”

Muhoozi yahishuye ko mu gihe cya vuba umujyi wa Bunia uzaba wamaze kuja mu maboko y’ingabo za Uganda (UPDF).

Uyu mugaba w’ingabo za Uganda, yemeje ko ingabo z’iki gihugu cye, zigomba gufata umujyi wa Bunia byanze bikunze, ngo kuko umaze igihe uberamo ubwicyanyi bukabije.

Ubu bwicanyi bumaze imyaka myinshi buwukorerwamo, ariko kandi byongeye gufata indi ntera mu ijoro ryo ku wa 10/02/2025, ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa CODECO bakorana byahafi na Leta ya Kinshasa bagabaga igitero muri teritware ya Djugu bakica abaturage babarirwa muri 80.

RDC yari iheruka kwemerera Uganda kohereza ingabo zayo muri uwo mujyi, ariko iza kwisubiraho, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Andrew Mwenda ukorera i Kinshasa.

Hagataho, Uganda byitezwe ko igomba kohereza ingabo zayo ku mbaraga i Bunia kugira ngo irindire abaturage bo mu bwoko bw’Abahema umutekano wabo.

Tags: BuniaMuhooziUganda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?