• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Byakaze, u Rwanda rwatumije ambasaderi w’u Bwongereza gusobanura ibyatangajwe na minisitiri Collins.

minebwenews by minebwenews
March 1, 2025
in World News
0
Byakaze, u Rwanda rwatumije ambasaderi w’u Bwongereza gusobanura ibyatangajwe na minisitiri Collins.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakaze, u Rwanda rwatumije ambasaderi w’u Bwongereza gusobanura ibyatangajwe na minisitiri Collins.

You might also like

IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Leta y’u Rwanda yatumije ambasaderi w’u Bwongereza kugira ngo abahe ibisobanuro ku magambo yatangajwe na minisiteri w’iki gihugu ushyinzwe Afrika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’inteko y’u Bwongereza ishinga amategeko , tariki ya 26/02/2025.

Muri iyi nteko, minisitiri Collins yabajijwe iby’igitero umutwe w’iterabwoba wa ADF Nalu wagabye muri Ituri ku rusengero muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, asubiza ko ubwo yahuraga na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yahakanye ibyo birego.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rwagaragaje ko ibyatangajwe na minisitiri Collins ari ibinyoma byambaye ubusa, kandi ko bigamije guharabika u Rwanda.

Iyi Leta y’iki gihugu cy’u Rwanda yamenyesheje ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda ko abo ba minisitiri bombi mu biganiro bagiranye ubwo baheruka guhurira mu nama i Geneva mu busuwisi, batigeze bavuga kuri ADF.

Muri iryo tangazo, ruvuga ko biriya byatangajwe na minisitiri Collins ari ibinyoma bisebya u Rwanda, kuvuga ko hari imikoranire yaba iri hagati y’uwo mutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda, igitangaje ukaba ufitanye ubufatanye na ISIS, ikindi kandi uwo mutwe aho uherereye akaba ari mu birometero amagana namagana uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’abo barwanyi, kuko rurwanya abandi basa na bo i Cabo Delgado muri Mozambique.

U Rwanda kandi rwashimangiye ko iki ari ikibazo gikomeye kubona minisitiri w’u Bwongereza ushyinzwe Afrika atangaza amakuru nk’aya ayobya, asebya u Rwanda, ndetse agatiza umurindi ibibazo by’amacakubiri n’umutekano muke umaze iminsi muri Congo.

Kimwecyo, minisitiri Collins yoherereje ubutumwa minisitiri w’u Rwanda ushyinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yemera ko yakoze amakosa, akaba ndetse ateganya kwandikira abo yabwiye ayo magambo kugira ngo bakosore amakuru babitse.
U Rwanda rusanga ibyo bidahagije, bitewe n’uburemere bw’ayo makuru yatangajwe atari yo, rusaba ko u Bwongereza bukosora iyo mvugo mu ruhame, kandi bugasaba n’imbabazi.

Tags: AmabasaderiCollinsIbyatangajwe
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas

IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas Ingabo za Israel zakoze igitero gikomeye cyumvikanyemo iturika ridasanzwe, aho zakigabye i Doha muri Qatar ahari intumwa z'umutwe...

Read moreDetails

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails
Next Post
Abanya-Kaziba batewe urujijo n’ibyo ubuyobozi bwaho buri gukora.

Abanya-Kaziba batewe urujijo n'ibyo ubuyobozi bwaho buri gukora.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?