Byakomeye: FRN Yakomeje Kwagura Igenzura Muri Lubero, Ifata Utundi Duce Twingenzi
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umutwe wa FRN ukomeje kwagura ibice ugenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gufata utundi duce twingenzi muri teritware ya Lubero, mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 26/11/2026, FRN yafashe uduce twa Musuku na Mwirimbo, duherereye muri teritware ya Lubero, hafi y’Ikiyaga cya Edouard.
Ibyo byabaye nyuma y’imirwano n’ibikorwa bya gisirikare byo kwagura ibice igenzura bimaze iminsi bikomeje muri ako karere, kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, FRN yakomeje kwigarurira utundi duce duherereye hafi y’Ikiyaga cya Edouard, mu gihe ibikorwa bya gisirikare muri Lubero bikomeje guhindura isura y’ubugenzuzi bw’ibice bitandukanye by’ako karere.
Iri terambere ryongeye kugaragaza umuvuduko FRN ikomeje kugira mu kwagura ibice igenzura, haba muri Kivu ya Ruguru ndetse no muri Kivu y’Amajyepfo, aho ibikorwa byo kwigarurira ibice bishya bikomeje kugaragara.
FRN ikomeje kwagura ububasha bwayo mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Congo, mu gihe umutekano n’ubugenzuzi bw’uturere tumwe na tumwe bikomeje guhinduka bitewe n’ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
