• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

minebwenews by minebwenews
June 14, 2025
in Regional Politics
0
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Kikaya Bin Karubi, usanzwe ari mu bantu bahora hafi ya Joseph Kabila Kabange, akaba n’umujyamama we, ni we Kabila yohereje muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kubonana n’abategetsi b’icyo gihugu mu rwego rwo kugira ngo abasobanurire politiki mbi perezida Felix Tshisekedi ayoboranye Abanye-Congo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ni bwo Kikaya yerekeje i Washington DC avuye i Goma mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro uyu Kikaya yagiranye n’igitangazamakuru cya Jeunne Afrique, yakibwiye ko “ubutumwa nyamukuru ashyiriye Abanyamerika bukubiye mu ijambo Joseph Kabila yagejeje ku Banye-Congo mbere yuko aja i Goma mu kwezi gushize.”

Icyo gihe yavuze ko agiye gutaha, maze ngwatange umusanzu we mu gufasha Abanye-Congo kugira ngo ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kuroha igihugu cyabo mu manga bushyirweho iherezo ryanyuma.

Kikaya, akomeza asobanuye ko agomba gusobanurira imitwe yombi y’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze ubumwe za Amerika, inyungu yo kugaruka muri politiki kwa Kabila, ibyo yakoze kugira ngo arengere umuryango wa Politiki wa PPRD, ubundi kandi ngo anafashe abantu gusobanukirwa ukuri kw’ibibazo igihugu kiri gucyamo kubera ubutegetsi bubi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Kikaya watumwe i Washington DC, yahagiye mu gihe kandi harimo kubera ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo. Binateganyijwe ko ibi bihugu byombi bizasinyana amasezerano y’amahoro mu kwezi gutaha kwa karindwi.

Uru ruzinduko rwa Kikaya muri Amerika, arukoze kandi mu gihe mu minsi mike ishize umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, Moïse Katumbi, na we yari aha heruka; bivugwa ko yahuye na minisitiri w’ubanye n’amahanga waho, bakagirana ibiganiro n’ubundi byenda gusa n’ubutumwa Kikaya yazaniye abategetsi b’iki gihugu, kuko na we yashinja ubutegetsi bw’i Kinshasa kuroha igihugu cyabo mu mwijima w’icyuraburindi.

Tags: I Washington DCIntumwaKabilaKikaya
Share36Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

Ibyo gusinya amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo si byanone.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?