• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 8, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

BYAMAZE KUMENYEKANA KO L’ETA Y’IKINSHASA TARIKI 07.02.2023, YINJIJE ABANDI BACANSHURO 130, MURI GOMA.

minebwenews by minebwenews
February 11, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abacanshuro hafi 130 bashya binjiye muri RDC

Muri gahunda yo gukomeza kwitegura intambara aho guha agaciro inzira y’amahoro, leta y’Ikinshasa, yongeye kw’injiza Abacanshuro bashya bagera ku 130, basanga abandi barimo gufatanya n’ingabo za Leta(FARDC), mu guhangana n’umutwe wa M23.

Ni abacanshuro ba gisirikare baturutse i Bucharest muri Romania bo muri Bulgaria, bageze mu mujyi wa Goma ku wa Kabiri tariki 07.02.2023.

Amakuru aturuka mu gisirikare ca FARDC yemeje ko “bacumbikiwe muri La Joie Plazza Hotel.”

Aya makuru avuga ko uyu mubare uratuma abacanshuro bose hamwe bagera muri 340, bari mu ntambara muri Eastern ya RDC.

Ni ikimenyetso gishimangira ko Leta ya RDC ikomeje inzira yo gushaka intambara, aho kubahiriza ibiteganywa mu nzira y’amahoro irangajwe imbere n’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) binyuze mu biganiro byabereye i Luanda, ndetse n’ubuhuza buyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu biganiro bya Nairobi.

Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu kwezi gushize yabwiye abadepite ko umubano na RDC atari mwiza, nubwo hari uburyo Akarere kashyizeho ko gukemura ikibazo.

Yavuze ko hari imikoranire yeruye ya FARDC na FDLR, ndetse bakomeje gufatanya mu kugaba ibitero kuri M23, ndetse ngo “ntibasiba no kuvuga ko ubundi bazagera no mu Rwanda”.

Yakomeje ati “Nabibabwiye ibyabaye mu minsi yashize birimo n’izi ndege zimaze iminsi zinjira mu kirere c’u Rwanda, nakongeraho ko mwabonye mu minsi yashize ko hari abacanshuro leta ya Congo yazanye, ngo baba Goma hariya, bajya bavuga ko bageze kuri 300, ni ibintu biriho ku mugaragaro.”

Yavuze ko hari amasezerano y’Ubumwe bwa Afurika yasinywe ku wa 3.5.1977, agamije kuvanaho ubucanshuro ku mugabane wa Afurika.

Yakomeje ati “Harimo inshingano za buri gihugu ziri muri ayo masezerano, ntabwo uyu munsi hari hakwiye kuba hari abacanshuro baza ku mugaragaro ngo bagenze kuriya, ntihagire ababyamagana.”

Nyamara ngo bikorwa muri RDC ku mugaragaro, kandi bigakorwa hagamijwe “kuzatera u Rwanda.”

Ni ibintu yavuze ko biriho, ariko ashimangira ko aba basirikare ba FARDC n’abacanshuro nibatera u Rwanda, “bazakirwa uko baje”.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?