Byamenyekanye neza ko Kinshasa iri gutegura intambara karundura.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryamaganye Repubulika ya demokarasi ya Congo, rivuga ko iri gutegura intambara ikomeye.
Bikubiye mu itangazo iri huriro ryashyize ahagaragara, riteweho umukono n’umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka.
Rivuga ko rishinja Leta gukomeza gushoza intambara, mu gihe impande zombi zumvikanye guhagarika imirwano mu biganiro by’i Doha muri Qatar.
Rigira riti: “Ubutegetsi butemewe bwa Congo bukomeje kwica ingingo ya kabiri y’amahame yerekeye agahenge gahoraho.”
Ni mu gihe muri biriya biganiro by’i Doha, bumvikanye guhagarika ibitero byo ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere.
Iyi ngingo cyo kimwe n’izindi zikubiye muri ariya mahame zakagombye kuba zarashyizwe mu bikorwa bitarenze ku wa kabiri tariki ya 29/07/2025, kuko ni wo munsi ntarengwa impande zombi zari zihaye.
Iri tangazo kandi rigaragaza ko ibitero biri gukorwa n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa RDC n’abafatanyabikorwa bazo bo mu mahanga, birerekana umugambi wateguwe mbere w’intambara ku gipimo cyo hejuru.
Hari naho iri tangazo ryatanze ingero rivuga ko ku itariki ya 17/07/2025, ingabo z’u Burundi zoherejwe i Luvungi na Lubarika muri Kivu y’Amajyepfo, ibi ngo bikaba bishimangira uriya mugambi.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko kuva tariki ya 17 kugeza 18/07, mu mazi, Kirumba, Masango, Binenga na Gifuni na ho hoherejwe ingabo nyinshi cyane kugira ngo zigabe ibitero mu gace gatuwe n’abaturage benshi ka Kahororo.
Ubundi kandi ngo ihuriro ry’ingabo za RDC zasenyeye abaturage ndetse zisahura amatungo arenga 150 ahitwa Kahwera mu nkengero za centre ya Minembwe zinakomeretsa umwe mu burozi bayo, witwa Kazehe.
Ibindi bice byoherejwemo abasirikare ba Leta ni muduce duherereye muri grupema ya Bijombo, mu rwego rwo kugira ngo bagote ahatuwe n’Abanyamulenge.
Ingabo za Congo kandi ku wa 21/07/2025, ngo zagabye ibitero muri Kahororo, Ndegu na Buseke, ndetse kandi bukeye bwaho zabigabye mu gace Ruki muri teritware ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibindi bitero zabigabye i Lukununu muri teritware ya Lubero, mu gihe tariki ya 29/07/2025, bwo zibigaba Minyanja no mu nkengero zayo.
Naho mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 30/07/2025, zibikomereza mu gace ka Muweto muri Masisi.
AFC/M23 ikavuga ko nubwo ingabo za FARDC zikomeje kugaba biriya bitero, yo iracyasimbaraye ku ihame ryayo ry’uko ibibazo biri muri RDC bikwiye gukemurwa muburyo bwa politiki, hibandwa ku mpamvumuzi y’amakimbirane ari muri iki gihugu.
Yasoje ivuga ko igomba gukomeza kurinda abasivili ibitero bya Kinshasa, by’umwihariko ikajya kuzimiriza umuriro w’imbunda iyo zirasirwa.