Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byavuzwe ko FDLR ikorera Guverinoma ya Kinshasa kurusha uko igisirikare cy’iki gihugu kiyikorera.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 9, 2024
in Regional Politics
0
Byavuzwe ko FDLR ikorera Guverinoma ya Kinshasa kurusha uko igisirikare cy’iki gihugu kiyikorera.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byavuzwe ko FDLR ikorera Guverinoma ya Kinshasa kurusha uko igisirikare cy’iki gihugu kiyikorera.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’igitangaza makuru cya Igihe nyuma y’uko cyari cyahawe aya makuru na Rwangabo uheruka gutoroka abarwanyi ba FDLR.

Rwangabo yari afite ipeti rya Sergeant mu barwanyi ba FDLR, mu minsi mike ishize yatorotse aba barwanyi acyurwa mu gihugu cy’u Rwanda, aho yahise yoherezwa mu kigo cya Mutobo, kugirango ahabwe amahugurwa amufasha kwinjira mu muryango nyarwanda, kimwe n’abandi bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Byavuzwe ko Rwangabo yahunze u Rwanda mu 1994, kandi ko ubwo yari afite imyaka icumi y’amavuko, avuga ko abavuga ko FDLR idahari, aba ari kwigiza nkana cyangwa akaba ari intamenya, imwe ngo ijya irira ku muziro.

Ahamya neza ko FDLR ihari kurusha n’uko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) gihari, kuko no mu bikorwa byinshi icyo gisirikare ntigishobora guhaguruka kitagiwe imbere na FDLR.

Yanashimangiye ko FDLR ihari kandi ko igifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Yagize ati: “Njyewe uherukayo vuba nahamya ko FDLR iriyo, kandi ingengabitekerezo yayo iracyayifite ntabwo yayishyize hasi, inafite umugambi wo kuzanatera igihugu cy’u Rwanda, usibye wenda ko itabishobora, ariko ibyo bitekerezo irabifite mu mitima yabo. Kwirirwa rero bavuga ngo ntayo ihari, ni ukubeshya, ni ni gipindi cy’abanyapolitiki.”

Uyu mutwe wa FDLR ukomeza kwiyubaka, kandi ubifashwamo na Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Mu buryo uyu mutwe wiyubakamo burimo ko ifatiranya abasore bakirangiza amashuri y’isumbuye n’abakiri bato bakabashyira muri uyu mutwe ku ngufu, bakabajyana mu makosi, aho batozwa kurwana bakanacengezwamo ingengabitekerezo ya jenoside.

Uwitwa Irakoze Martin, nawe ari mubatanze ubuhamya aho yavuze ko FDLR, yavuze ko ubwo yari arangije kwiga ayisumbuye, FDLR yaje mu gace k’i wabo itwara ku ngufu, abana bose bari barangije ayisumbuye, bajanwa gucengezwamo ibyo gutera u Rwanda.

Ati: “Twagezeyo baratwigisha tujya muri sei, 2019 turangije dutangira akazi, batubwira ko turi kurwanira kuzataha mu Rwanda, tukazarwana tukavanaho ubutegetsi bw’igihugu buriho mu Rwanda tukigarurira u Rwanda nk’urwa mbere.”

Nubwo bivugwa gutyo, ariko Kinshasa yo ihakana ibi, kuko minisitiri w’ubucuruzi wayo, Julien Paluku, aheruka kubwira itangaza makuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko abagize umutwe witwaje imbunda wa FDLR ari abasaza barimo abafite imyaka 70 y’amavuko, agamije kwerekana ko utagifite imbaraga zahungabanya umutekano.

Ati: “FDLR ni abarwanyi bari mu Rwanda mu 1994, hashize imyaka 30. Uwari ufite imyaka 30 ubu afite 60, uwari ufite 40 ubu afite 70. Abenshi mu bayobozi bayo bafite imyaka 70. Ni ikihe kibazo bateje ku mutekano w’u Rwanda?”

Amagambo ya Paluku kuri FDLR asa n’ayo perezida Félix Tshisekedi wa RDC, minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’umuvugizi wa Guverinoma yabo bigeze kuvuga, bagamije kwerekana ko uyu mutwe wa witwaje imbunda udateye ikibazo.

U Rwanda rwo ntiruhwema kwerekana ko FDLR iri mu mwanya wo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere. No guteza imvururu mu Banye-kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

           MCN.
Tags: FDLRKinshasa
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Umugabo w’umuherwe yahishuye igihe azajyana abantu ku mu bumbe wa Mars.

Umugabo w'umuherwe yahishuye igihe azajyana abantu ku mu bumbe wa Mars.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?