Byavuzwe ko FDLR ikorera Guverinoma ya Kinshasa kurusha uko igisirikare cy’iki gihugu kiyikorera.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’igitangaza makuru cya Igihe nyuma y’uko cyari cyahawe aya makuru na Rwangabo uheruka gutoroka abarwanyi ba FDLR.
Rwangabo yari afite ipeti rya Sergeant mu barwanyi ba FDLR, mu minsi mike ishize yatorotse aba barwanyi acyurwa mu gihugu cy’u Rwanda, aho yahise yoherezwa mu kigo cya Mutobo, kugirango ahabwe amahugurwa amufasha kwinjira mu muryango nyarwanda, kimwe n’abandi bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Byavuzwe ko Rwangabo yahunze u Rwanda mu 1994, kandi ko ubwo yari afite imyaka icumi y’amavuko, avuga ko abavuga ko FDLR idahari, aba ari kwigiza nkana cyangwa akaba ari intamenya, imwe ngo ijya irira ku muziro.
Ahamya neza ko FDLR ihari kurusha n’uko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) gihari, kuko no mu bikorwa byinshi icyo gisirikare ntigishobora guhaguruka kitagiwe imbere na FDLR.
Yanashimangiye ko FDLR ihari kandi ko igifite ingengabitekerezo ya jenoside.
Yagize ati: “Njyewe uherukayo vuba nahamya ko FDLR iriyo, kandi ingengabitekerezo yayo iracyayifite ntabwo yayishyize hasi, inafite umugambi wo kuzanatera igihugu cy’u Rwanda, usibye wenda ko itabishobora, ariko ibyo bitekerezo irabifite mu mitima yabo. Kwirirwa rero bavuga ngo ntayo ihari, ni ukubeshya, ni ni gipindi cy’abanyapolitiki.”
Uyu mutwe wa FDLR ukomeza kwiyubaka, kandi ubifashwamo na Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Mu buryo uyu mutwe wiyubakamo burimo ko ifatiranya abasore bakirangiza amashuri y’isumbuye n’abakiri bato bakabashyira muri uyu mutwe ku ngufu, bakabajyana mu makosi, aho batozwa kurwana bakanacengezwamo ingengabitekerezo ya jenoside.
Uwitwa Irakoze Martin, nawe ari mubatanze ubuhamya aho yavuze ko FDLR, yavuze ko ubwo yari arangije kwiga ayisumbuye, FDLR yaje mu gace k’i wabo itwara ku ngufu, abana bose bari barangije ayisumbuye, bajanwa gucengezwamo ibyo gutera u Rwanda.
Ati: “Twagezeyo baratwigisha tujya muri sei, 2019 turangije dutangira akazi, batubwira ko turi kurwanira kuzataha mu Rwanda, tukazarwana tukavanaho ubutegetsi bw’igihugu buriho mu Rwanda tukigarurira u Rwanda nk’urwa mbere.”
Nubwo bivugwa gutyo, ariko Kinshasa yo ihakana ibi, kuko minisitiri w’ubucuruzi wayo, Julien Paluku, aheruka kubwira itangaza makuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko abagize umutwe witwaje imbunda wa FDLR ari abasaza barimo abafite imyaka 70 y’amavuko, agamije kwerekana ko utagifite imbaraga zahungabanya umutekano.
Ati: “FDLR ni abarwanyi bari mu Rwanda mu 1994, hashize imyaka 30. Uwari ufite imyaka 30 ubu afite 60, uwari ufite 40 ubu afite 70. Abenshi mu bayobozi bayo bafite imyaka 70. Ni ikihe kibazo bateje ku mutekano w’u Rwanda?”
Amagambo ya Paluku kuri FDLR asa n’ayo perezida Félix Tshisekedi wa RDC, minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’umuvugizi wa Guverinoma yabo bigeze kuvuga, bagamije kwerekana ko uyu mutwe wa witwaje imbunda udateye ikibazo.
U Rwanda rwo ntiruhwema kwerekana ko FDLR iri mu mwanya wo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere. No guteza imvururu mu Banye-kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
MCN.