Byinshi Byo Kumenya kuri Mushikiwabo, Umunyarwandakazi Wageze Ku Buyobozi Bukomeye Bw’Isi Mu Muryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa
Louise Mushikiwabo ni umwe mu bagore b’Abanyafurika bageze ku myanya ikomeye ku rwego mpuzamahanga. Yatowe bwa mbere mu 2018 kuba Umunyamabanga Mukuru wa kane w’Umuryango Mpuzamahanga wabavuga igifaransa (OIF) mu nama yabereye i Yerevan, mu gihugu cya Armenia.
Mu 2022, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora indi manda y’imyaka ine mu nama ya 18 yabereye i Djerba, muri Tunisia tariki ya 19/10.
Louise Mushikiwabo yavukiye i Kigali tariki ya 22/05/1961, umukobwa wa Bitsindinkumi na Nyiratulira. Avuka mu muryango mugari w’abana icyenda, akaba ari bucura.
Mu bavandimwe be harimo Ndasingwa Landouard (Lando), wari umucuruzi n’umunyapolitiki wamenyekanye cyane mu Rwanda mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mushikiwabo akomoka mu muryango wagize uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu, haba mu bucuruzi, mu miyoborere, no mu kubungabunga amateka.
Nyuma yo kurangiza amashuri abanza n’ayisumbuye mu 1981, Mushikiwabo yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze ari UNR) i Huye, aho yarangije mu 1984 mu ishami ry’indimi, ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Cyongereza.
Mu 1986, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomereza amasomo muri University of Delaware, aho yize indimi n’ubusemuzi ku rwego rwa gatatu rwa kaminuza. Ubumenyi bwe mu ndimi n’itumanaho bwabaye inkingi ya mwamba mu mirimo yagiye akora nyuma.
Mushikiwabo yagarutse mu Rwanda mu 2008, agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru (2008–2009), nyuma agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (2009–2018). Muri uwo mwanya, yagize uruhare rukomeye mu gusigasira no guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe igihugu cyari mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no gushimangira diplomasi y’ubukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabaye umwe mu bayobozi bagaragaje imvugo isobanutse kandi idategwa mu kurengera inyungu z’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Mu 2006, Mushikiwabo yasohoye igitabo yise Rwanda Means the Universe, yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer. Iki gitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kigamije gusobanura inkomoko, ingaruka n’urugendo rwo kongera kubaka igihugu, ndetse cyagize uruhare mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Organisation internationale de la Francophonie (OIF) yashinzwe mu 1970, ihuza ibihugu n’uturere bisaga 80 bihuriye ku gukoresha Igifaransa. Ifite inshingano zirimo:
Guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’umuco.
Guteza imbere amahoro n’uburenganzira bwa muntu.
Gushyigikira demokarasi n’iterambere rirambye.
Ubushakashatsi bwo mu 2014 bwerekanye ko Igifaransa kivugwa n’abasaga miliyoni 274 ku migabane itandukanye y’isi, umubare ukomeje kwiyongera cyane muri Afurika.
Ku buyobozi bwa Mushikiwabo, OIF yashyize imbaraga mu kongerera ijambo urubyiruko n’abagore, no guhuza politiki n’iterambere ry’ubukungu mu bihugu bigize uyu muryango.
Mu 2014, Radio France Internationale (RFI) yamushyize ku mwanya wa gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika. Mu 2018, ikinyamakuru Jeune Afrique cyamushyize mu rutonde rw’abantu bafite ijambo rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Louise Mushikiwabo ni urugero rw’umugore w’Umunyafurika wageze ku rwego rwo hejuru mu buyobozi mpuzamahanga, ashingiye ku bumenyi, ubunararibonye n’ubushobozi mu itumanaho n’ububanyi n’amahanga. Yatangiriye ku ntebe ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kugeza ageze ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bihuriye ku Gifaransa, urugendo rwe rugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kugira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga.







