Byinshi ku Basirikare ba FARDC Barenga 60 Bakatiwe Igihano cy’Urupfu
Minembwe Capital News (MCN)
Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma, rwimuriye ibikorwa byarwo i Walikale-Centre, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare 66 bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma y’urubanza rwamaze iminsi 12.
Iki gihano cyatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 07/11/2026, nyuma yo kuburanisha abasirikare 71 bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’imyitwarire yabo mu kazi ka gisirikare.
Nk’uko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri RDC abigaragaza, abasirikare 66 bakatiwe igihano cy’urupfu bashinjwa ibyaha birimo ubugwari imbere y’umwanzi, kwigomeka mu gisirikare no kwanga kumvira amabwiriza y’abayobozi babo.
Urubanza rwabereye i Walikale-Centre, aho urukiko rwari rwimuriye ibikorwa byarwo by’agateganyo kugira ngo ruburanishe iyi dosiye.
Mu bandi baregwa harimo ba serija babiri. Umwe muri bo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, nyuma y’uko urukiko rumugiriye impuhwe rushingiye ku mpamvu zoroshya uburemere bw’igihano. Abandi basirikare bane bagizwe abere, barimo kapiteni wari ushinzwe iperereza muri rejima ya 3415.
Iyi dosiye yatangiye gukurikiranwa nyuma y’ibibazo by’umutekano byabereye mu gace ka Ntoto, muri teritware ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’urukiko agaragaza ko ku itariki ya 16 no ku itariki ya 20/10/2026 habayeho kurasana n’imvururu zahuje abasirikare ba FARDC n’abagize umutwe wa PM (Military Police).
Ibyo bibazo byavutse mu gihe abashinzwe Military Police bashakaga kubuza bamwe mu basirikare kuva mu birindiro byabo batabiherewe uburenganzira, mu gace kari mu bikorwa bya gisirikare.
Iryo rasana ryahitanye abantu babiri, barimo umusirikare umwe n’umuturage, mu gihe abandi babiri bakomeretse, umwe akaba umusirikare, undi akaba umuturage.
Nyuma y’ibi bibazo, abasirikare 54 barafashwe ku itariki ya 20/10/2026, bafungirwa mu gace ka Ngora kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera bwa gisirikare.
Nyuma yaho, haje kongerwaho abandi basirikare 16. Iperereza kandi ryakurikiranye uruhare rwa ofisiye wari ushinzwe iperereza muri rejima ya 3415, bituma umubare w’abakurikiranywe muri uru rubanza ugera kuri 71.
Abasirikare bose bakurikiranywe muri uru rubanza babarizwaga muri rejima ya 3415 ya FARDC.
Ibi bibaye mu gihe ingabo za Leta ya Kinshasa zikomeje guhangana n’umutwe wa FRN mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu karere ka Walikale, imirwano n’ibibazo by’umutekano byatumye imyitwarire y’ingabo, kubahiriza amabwiriza ya gisirikare no kuguma ku birindiro bihabwa agaciro gakomeye mu mikorere y’ingabo za Leta.
Iki cyemezo kiri mu manza zikomeye zaciwe n’urukiko rwa gisirikare i Walikale mu mezi ashize, bitewe n’umubare munini w’abasirikare bakatiwe igihano cy’urupfu mu rubanza rumwe.
Minembwe Capital News (MCN)
