Byinshi wa menya ku gitero cyagabwe na Israel kuri Iran.
Ni amakuru yatangajwe na Israel aho yavuze ko ibyo bitero byari bigamije gusenya ibigo bikora misile n’ahari intwaro zirinda ikirere cy’igihugu cya Iran.
Iyi ntambara buri ruhande rugambirira kuzasiba urundi ku ikarita y’isi.
Israel yo inavuga ko Iran ishaka ku yisenya ikoresheje imitwe y’itwaje imbunda irimo Hezbollah ikorera muri Libani na Hamas yo muri Palestine mu Ntara ya Gaza
Iran nayo ivuga ko itakwicara ngo irebere ibikorwa bya Israel bigamije kurimbura Abarabu mu Burasirazuba bwo hagati.
Ingabo zibi bihugu byombi zirasana zikoresheje misile na Drones.
Iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26/10/2024, Israel yarashe ibisasu muri Iran, bigwa ku bigo bikora misile n’ubwirinzi bw’ikirere.
Abayobozi ba Iran bavuze ko ibyo bitero byagabwe mu duce dutatu two muri Tehran, aka IIam na Khuzestan, ngo biza kwangiza ibintu bike.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika isanzwe ari inshuti n’umufatanyabikorwa wa Israel zavuze ko ibyo bitero byari iby’imyitozo yo kwirengera.
Ikindi kandi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byasabye Israel na Iran gucisha make nyuma yuko Israel igabye ibitero by’indege ku bigo bya gisirikare bya Iran mu bice bitandukanye.
Iran yanavuze ko ibyo bitero byahitanye abasirikare bayo babiri. Mu gihe Israel yo yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kwihimura kuri Iran nyuma yuko icyo gihugu nacyo kigabye ibitero ku butaka bwa Israel mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka.
U Burusiya n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati byo birashinja Israel gukomeza amakimbirane mu karere.
Amerika yasabye Iran guhagarika gutera no gushyigikira imitwe y’itwaje imbunda itera Israel no guca ukubiri n’urugomo nta yandi mananiza abayeho.
Sean Savatt, uvugira akanama gashinzwe umutekano muri perezidansi y’Amerika yabwiye itangazamakuru ko ibyo Israel yakoze biri mu Burengerazuba bwayo bwo kwirwanaho bitandukanye n’ibitero Iran yagabye ku butaka bwa Israel byibasiye cyane imijyi ituwe cyane.
Yagize ati: “Ni intego yacu kwihutisha inzira ya dipolomasi no gukuraho icyatuma intambara ifata indi ntera mu karere ko mu Burengerazuba bwo hagati.”
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Keir Starmer na we yasabye impande zombi gutuza ahamagarira Iran kutihimura.
U Burusiya bubinyujije mu muvugizi wa minisitiri y’ubanye n’amahanga Maria Zakharova nabwo bwahamagariye impande zombi gucisha make no kwirinda ko ibintu bija irudubi bigakwirakwira akarere kose.
Ibindi bihugu byamaganye ibitero Israel yaraye igabye muri Iran birimo Arabiya Sawudite yaburiye ko batarebye neza akarere kose gashobora kwisanga muri ayo makimbirane.