Byinshi wa menya ku mushinga wo gusenyera Abanyamulenge mu Minembwe, ndetse n’abawurinyuma.
Ni amakuru avuga ko mu Rugezi ho muri Grupema ya Basimunyaka, Secteur ya Mutambara, teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu cyumweru dusoje, ahagana mu mpera zacyo, hageze abarwanyi benshi bayobowe n’uwiyita jenerali Hamuri Yakutumba aho baje bitwaje imbunda ziremereye n’izito, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Rugezi ni agace gaherereye mu birometero nka 25 uvuye muri Centre ya Minembwe. Aha harebwaga n’abarwanyi ba Maï Maï Bishambuke nayo ivugwaho gushyigikira Yakutumba.
Mukwezi gushyize ndetse n’ukwakarindwi muri uyu mwaka, nibwo depite ku rwego rw’intara muri kivu y’Epfo, Justin Bitakwira yageze muri iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, agenda akoresha ibiganiro hari nibyabereye i Baraka. Byari ibiganiro bigamije kunga abarwanyi ba Mai Mai no kubakangurira kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
Bivugwa ko muri icyo gihe, ni nabwo Yakutumba na Col Ngomanzito bategetswe na Justin Bitakwira guhagararira uyu mushinga wo kurwanya Abanyamulenge mu Minembwe.
Nk’uko bizwi depite Bitakwira wateguye uyu mushinga wo kurimbura Abanyamulenge asanzwe aharagarariye Wazalendo bo muri za teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira muri leta ya perezida Félix Tshisekedi. Uyu mudepite azwiho kandi kugira urwango rukomeye ku Banyamulenge.
Nyuma yuko aba barwanyi bayobowe na Yakutumba bageze mu karere ka Rugezi ku wa kane tariki ya 04/09/2024, amakuru avuga ko bakoresheje ibiganiro mu baturage baho, babakangurira kubashyigikira bakarwanya Abanyamulenge, ariko bababera ibamba. Ni mu gihe aba baturage bababwiye ko badashobora gushyigikira intambara, ngo kuko intambara bayibayemo igihe kirekire, kandi ko batigeze bayiboneramo icyiza.
Mu itangazo Sosiyete sivile mu Minembwe yashyize hanze tariki ya 08/09/2024, riteweho umukono na perezida wayo, bwana Saint-cadet Rubibi Ruvuzangoma, rivuga ko abaturiye mu Rugezi mu Cyumweru gishize, batunguwe n’abantu benshi bageze iwabo bitwaje intwaro, kandi ko bayobowe na Yakutumba.
Rikomeza rivuga ko “Nyuma y’uko aba bantu bayobowe na Yakutumba bageze muri aka gace bagaragarije abagatuye umushinga bafite wo gusenyera Abanyamulenge, ndetse ngo baza guhuza abagaturiye no mu nkengero zako, babaganirira kuri uwo mushinga ariko aba baturage bawutera utwatsi, banabwira aba bantu bafite imbunda ko batazongera guha umwanya umuntu wese uzana intambara.
Iri tangazo kandi rigaragaragaza ko aba baturage bagaragarije Yakutumba ibyiza byo kuba mu mahoro, ndetse kandi bamusubirira mu mateka y’intambara bamazemo imyaka myinshi, n’uburyo bayitakarijemo byinshi, birimo n’uko bayiburiyemo ababo n’ibyabo.
Ni tangazo kandi rigaragaragaza ko Yakutumba yahagaritse uyu mushinga we wo kugaba ibitero mu Banyamulenge, ariko igitangaje, yohereza abarwanyi be mu gace ka Bigaragara gateganye na Kabingo na Gakangara , utu duce tukaba dutuyemo Abanyamulenge benshi abo yari afite kurwanya.
Itangazo rya Sosiyete sivile risoza risaba ko Yakutumba n’abarwanyi be, gusubira iyo baje bava mu mashyamba y’i Ngandji, ndetse kandi igasaba ko Guverinoma ya Kinshasa kwikwiye kwitandukanya gushyigikira aba barwanyi bazwiho guhungabanya umudendezo w’abaturage.
MCN.